Imikino

Indimi ebyiri kuri Nkundamatch uherutse gutangaza ko yabaye umufana wa AS Kigali

Mu minsi yashize abafana bakomeye ba Rayon Sports barimo Rwarutabura, Nkundamatch, Papa Baroteli n’abandi, batangaje ko bahindutse inkoramutima za AS Kigali.

Aba bafana batangaje ko bari mu igeregezwa mu ikipe ya AS Kigali nk’abafana ndetse bakaba bitegura gusinya amasezerano mu minsi yavuba. Mu bitangazamakuru bagiye bumvikana bavuga ko babaye abafana b’iyi kipe bidasubirwaho ndetse bahishura ko hari amafaranga bahawe.

Rwarutabura ku munsi w’ejo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yavuye mu ikipe ya Rayon Sports ndetse avuga ko yabitewe n’ubwirasi bwo mu bayobozi b’iyi kipe bagiye bamwima agaciro bakagaragaza ko nta cyo amaze muri iyi kipe nyamara ari umwe mubari bayifatiye runini.

Uyu mufana wabigize umwuga uretse ibyo yanashinjaga Rayon Sports kumuriganya igikombe yigeze guhabwa n’abanyarwanda baba muri Diaspora, akavuga bamubwiye ko bamwoherereje igikombe gusa akaza guheruka abibwirwa nyuma akaza kumenya ko abayobozi bagitwaye ndetse agashimwe kari kagiherekeje bakagashyira mu mifuka yabo.

Kuri uyu munsi yaje kugaragara yisize amarangi nk’umufana wa AS Kigali mu mukino wayihuje na APR FC ukarangira APR FC itsinze ibitego 2-0.

Siko bimeze kuri Nkundamatch wari wavuze ko yatangiye gufana AS Kigali kuko we yongeye kwisubiraho akavuga ko ikipe ye ari Rayon Sports ndetse akaba azayigwa inyuma biramutse bibaye ngombwa , uyu musore yabaye nk’umubeshyi ndetse akaba afite indimi ebyiri kuko mu minsi ishize yari yatangaje ko yabaye umufana wa AS Kigali bidasubirwaho.

Mu mukino wabaye uyu munsi wanatumye Nkundamatch yongera kwisubiraho wahuje Rayon Sports na Plice FC, warangiye Rayon Sports yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Kuva abafana barangajwe imbere na Rwarutabura batangira gufana iyi kipe ya AS Kigali yahise itwara  igikombe cyiritiwe Intsinzi Cup nyuma gutsinda kuri Penaliti ikipe ya APR FC, iki cyari  cyateguwe n’akarere ka Rubavu . AS Kigali ni imwe mu makipe ari kwiyubaka umunsi ku wundi ndetse bamwe mu bakunda ruhago yo mu Rwanda iyo batebya ntibatinya kuyigereranya na PSG yo mu Bufaransa iherutse kugura Neymar akayabo.

Inkuru bijyanye: Abari abafana ba Rayon Sports bakomeye bakomeje kuyicikaho urusorongo

Nkundamatch yagaragaye yisize amarangi kuri uyu munsi afana Rayon Sports mu mukino wayihuje na Police FC mu gikombe cya Agaciro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger