Imyidagaduro

Imyaka umunani nkora umuziki, igihe ni iki ngo njye muri Primus Guma Guma -Gabiro Guitar

Umuhanzi umaze imyaka irenga umunani aririmba mu njyana ya Afrobit asanga igihe cyari kigeze ngo nawe ajye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba muri uyu mwaka wa 2018.

Gabiro Guitar ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki mu myaka ishize ndetse akaba yaratangiranye n’abahanzi wavuga ko ubu bari mu bakomeye cyane muri iki gihugu, gusa ariko nanone Gabiro we asanga nta mpamvu zuko bamurenza ingohe mu guhitamo abahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8 kandi nyamara amaze imyaka 8 akora ndetse ibikorwa bye bikaba byivugira.

Gabiro Guitar yakoze ibintu byinshi muri iyi myaka 8 ishize

Gabiro Guitar muri uyu mwaka yakoze indirimbo yitwa”Do re mi fa sol”, iyi ndirimbo ikaba inafite amashusho yayo yakunzwe n’abatari bake , uretse iyi kandi hari niyo yakoze vuba yitwa “Special” nayo ikaba ifite amashusho yayo ndetse akaba yaranigeze kujya mu marushanwa ya Tusker.

Ibi n’ibindi yakoze mu myaka umunane ishize nibyo byatumye uyu muhanzi ufite umwihariko ku ijwi rye ,  Gabiro Guitar mu kiganiro gito twagiranye ahamya ko nawe asanga yarakwiye kujya muri PGGSS igiye kuba ku nshuro yayo ya 8.

Gabiro yagize ati:” Mu myaka umunane  ishize nakoze byinshi kandi abantu barabikunze , nsanga rero igihe cyari kigeze ngo nanjye ngere muri Primus Guma Guma Super Star, narakoze  kandi mfite n’indirimbo zakunzwe n’abafana banjye.”

PGGSS igiye kuba ku nshuro yayo ya 8 aho kugeza ubu imaze kwegukanwa n’abahanzi nka Tom Close wayitwaye ku nshuro yayo ya mbere, Jay Polly , King James, Riderman, Knowless, Urban Boys na Dream Boys baheruka kwegukana iya 2017.

Do re mi fa sol ya Gabiro Guitar usanga nawe yari akwiye kujya muri Guma Guma 

https://www.youtube.com/watch?v=XL6nCBzBzKU

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger