AmakuruAmakuru ashushye

Imvura irimo urubura yaguye i Rutsiro yahitanye umwe hangirika byinshi

Imvura ikabije irimo n’urubuira yaguye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba yahitanye umuntu umwe ndetse imyaka myinshi y’abaturage irangirika ku buryo bukomeye.

Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018 mu masaha ya saa Munani kugeza saa kumi, mu mirenge ya Gihango, Mushubati, Musasa, Boneza na Mishonyi.

Ayinkamiye Emerance uyobora akarere ka Rutsiro yavuze ko ibyangijwe n’iyi mvura ari byinshi ndetse ko kugeza ubu hagikorwa ibarura ngo bamenye umubare nyawo w’ibyangijwe, mu gihe umuntu umwe ari we umaze kumenyekana ko yapfuye atwawe n’umugezi.

Si Ubwa mbere imvura nyinshi irimo urubura yagwa muri aka karere bityo ko abaturage batuye ahantu bashobora kugerwa n’ibiza basabwa kwimuka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger