AmakuruImyidagaduro

Impamvu nyamukuru Ama-G The Black abangikanya umuziki n’indi mirimo irimo ubworozi by’inkoko

Umuraperi Ama-G The Black atangaza ko adatunzwe n’umuziki gusa, ahubwo awubangikanya n’indi mirimo irimo korora inkoko no gukanika kandi bikaba bimwinjiriza amafaranga angana n’ayo mu muziki.

Hakizimana Amani uzwi mu muziki nka Amag The Black ntakunze kuvuga igikorwa cya umurimo akora winjiza agatubutse kurusha  ibindi  yemeza ko imirimo yose yuzuzanya , igenda ifashanya ntawo usumba undi ,  Yagize ati “bigenda bifatanya, bigenda byungikanya. Hari igihe umuziki uyazana nkayashora mu bindi, hari igihe na byo biyazana nkayashora mu muziki.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko muri iyi mirimo nta murimo numwe yareka  kuko yose yinjiza ku kigero cyayo ngo umuziki urinjiza ariko ibiraka ntibiboneka buri gihe ariko indi mirimo yo yinjiza make ariko akaboneka buri gihe.

Yagize ati “byose burya birinjiza, burya byose iyo ubikunda biba byinjiza  kukigero cyabyo. Iby’umuziki byo ushobora no kumara amezi abiri nta gitaramo urakora, ubwose waba urya iki? Umuziki n’ubwo wakora igitaramo ugahita ubona amafaranga menshi, hari n’utundi tugenda tuyabona buri munsi ku buryo duteranyije byangana.

AmaG The Black yemeza ko  nta akazi na kamwe atakora mu gihe kaba kamwinjiriza amafaranga cya kamutunze , Uyu muraperi ni umukanishi w’ibyuma bikonjesha (Frigo), umukinnyi wa filime nyarwanda, ni n’umworozi w’inkoko ndetse ngo agenda akora n’ibindi byinshi bitandukanye bimwinjiriza agafaranga.

Ama-G The Black mu bworozi bwe bw’inkoko bukomeje kumufasha kwiteza imbere
Ama-G yemeza ko hari inyungu nini agenda akura mu bikorwa bindi abangikanya n’umuziki we
Uyu muhanzi abona ko ntakazi atakora gapfa kuba kamwinjiriza agafaranga cyangwa kamutunze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger