AmakuruImyidagaduro

Imodoka yaririmo umuhanzi Eddy Kenzo yibaranguye mu muhanda

Umuhanzi Edrisah Musuuza wamamaye Ku izina rya Eddy Kenzo mu muziki wa Afurika by’umwihariko muri Uganda ari nano awukorera, yarokotse impanuka y’imodoka yari arimo yibaranguye mu muhanda.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda werekeza Kampala ugana i Masaka, iyi modoka ikaba yangiritse gusa abari bayirimo ntawahitanwe nayo.

Umuhanzo Eddy Kenzo yatangaje iyi mpanuka kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021, akaba yatangaje ko yayikoreye mu mujyi wa Maya mu karere ka Wakiso.

Abinyijije ku rukuta rwe rwa Facebook n’izindi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko umuhanda wari wanyereye cyane bityo umushoferi abura ubushobozi bwo guhagarika imodoka.

Yagize ati “Twarwanye n’iyi mpanuka, umuhanda wanyereraga kubera imvura yari yaguye, tugeze i Maya iruhande rwa sitasiyo ya lisanzi yitwa Stabex, imodoka yaguye iribarangura.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe muri batatu bari bari muri iyi modoka wakomeretse bikomeye.

Eddy Kenzo n’abo bari kumwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Nakirebe kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger