AmakuruPolitiki

Imirwano hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Nyatura igeze hehe?

Icyumweru cyari kirenze Umutwe wa M23 uhanganye n’inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’Imitwe ya Nyatura yibumbiye mu kiswe “Wazalendo” muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru dukesha Rwandatribune. Ku mboni yayo iherereye muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko guhera mu mpera z’iki cyumweru gishize, Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’imitwe ya CMC Nyatura , APCLS, Nyatura Abazungu, zari zihanganye n’Abarwanyi ba M23 Muri Gurupoma ya Tongo ho muri teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano yaje ikurikira indi yari imaze iminsi mu gace ka Bashali-Makoto ho muri teritwari ya Masisi, yari ihanganishije Abarwanyi ba M23 n’iyi mitwe yishyize hanwe inashyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri ibi bice, ivuga ko iyi mirwano ya hato na hato yatumye abaturage bahunga ingo zabo ku bwinshi berekeza mu duce tutarangwamo imirwano .

Kugeza ubu ariko, haravugwa agahenge k’imirwano byatumye abari barataye ingo zabo, bongera gutaha, nyuma yaho M23 ishushubikanye iyi mitwe ikayibuza gukomeza kuvogera uduce yarekuye ku bushake muri teritwari ya Masisi na Ruthsuru.

Andi makuru, avuga ko n’ubwo habonetse agahenge, imirwano ishobora kongera kubura igihe icyaricyo cyose, bitewe n’uko iyi mitwe ihanganye na M23 iki rekereje ndetse ikaba idashaka kuva ku izima.

M23 ,ivuga ko iyi mitwe ikorana na Leta ya Congo, imaze iminsi igaba ibitero mu duce Abarwanyi ba M23 baheruka kurekura muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, ikica abaturage ndetse igasahura n’imitungo yabo irimo Inka, Intama n’imyaka ikiri mu mirima nk’uko biheruka kwemezwa na Maj Willy Ngoma umuvuzigi w’uyu mutwe mubya gisirikare .

K’urundi ruhande ariko, Guverinoma ya DR Congo, ishinja M23 kuba ariyo imaze iminsi igaba ibitero ku mutwe wa “Wazelendo” muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko uyu mutwe utigeze usubira inyuma ngo uve muri utwo duce.

Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za Leta ya Congo ubwo yari mu nama ya Guverinoma kuwa 16 Kamena 2023, yavuze ko Umutwe wa M23 ,ugifite ubugenzu mu muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo aho abarwanyi bawo bakihabarizwa ku bwinshi bakoresheje uburyo bwo kwiyoberanya ndetse ko uyu mutwe uhugiye mu bikorwa byo gutegura kongera kugaba ibitero ku ngabo za Leta FARDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger