AmakuruImikino

Ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya 4 ku Isi kurutonde rwa FIBA

Ikipe y’u Rwanda ikina umukino w’intoki wa Basketball yazamutseho imyanya ine  ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIBA “Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi”.

Iyi kipe y’igihugu nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo muri uku kwezi turimo no mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa, byatumye iyi kipe iza ku mwanya wa 79 ku Isi na 12 muri Afurika mu bagabo.

Muri Afurika ikipe iza imbere ni  Nigeria ikazaa ku mwanya wa 32 ku Isi, igakurikirwa na Senegal yo iri kumwanya wa 36 ku Isi, Angala iza ku mwanya wa 3 muri Afurika naho ku Isi 37. Tunisia iya 4 (51 ku Isi)  Egypt(5),(52). Morocco(6),(61). Cameroon(7),(63). Mali(8),(67). Cote d’Ivoire (9),(71). Centre Africa (10),(73).

Mu karere u Rwanda ruherereyemo ni rwo ruza ku mwanya wa Mbere rugakurikirwa na Congo -Kinshasa iri kumwanya wa 84 ku Isi na 13 muri Afurika igakurikirwa na Uganda ri kumwanya wa 92 ku Isi na 15 Muri Afurika. Kenya iri kumwanya wa 127 na 22 muri Afurika,  Burundi buri kumwanya wa 133 na 26 muri Afurika, Tanzania yo iri kumwanya wa 150 ku Isi muri Afurika ifite umwanya wa 32.

Igihugu cya Malawi nicyo kiza inyuma  y’ibindi byose ku mwanya 159. Ikipe y’igihugu yazamutse cyane ni Sri Lanka cyazamutseho imyanya 14 na Saudi Arabia  yazamutseho imyanya 12, muri Afurika ni Sudani y’Epfo yazamutseho imyanya 12. Haiti yo yamanutseho imyanya 19 yose.

U Rwanda ku mwanya wa 79 ku Isi na 12 muri Afurika

 

Amerika na Espanye nibyo biyoboye uru rutonde

Twitter
WhatsApp
FbMessenger