AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ikipe ya Rayon Sports FC yabonye ubuyobozi bushya

Munyakazi Sadati yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports nka perezida asimbuye Muvunyi Paul wari umazeho imyaka ibiri  kuva mu Ukwakira 2017.

Munyakazi Sadate wari usanzwe ukuriye itsinda rigura abakinnyi muri Rayon Sports ni we wagizwe perezida w’ikipe, akaba anayobora umushinga wo gufasha iyi kipe kugira Stade yayo.

Ibi biri mubyavuye mu nteko rusange ya Rayon Sports yabereye i Nyamata mu Bugesera kuri iki Cyumweru  yatoye komite nshya izayobora iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere,

Twagirayezu Thadée yagizwe umuyobozi wungirije asimbuye Muhirwa Frédéric wari waramaze kuvuga ko atazongera kwiyamamaza.

Muhire Jean Paul wari umubitsi akaza kwegura muri Werurwe, yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Itangishaka King Bernard wari umunyamabanga, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) wa Rayon Sports.

Cyiza Richard yagizwe umubitsi mu gihe Zitoni Pierre Claver ari  we  munyamategeko w’iyi kipe.

Twabibutsa ko Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino , inafite umukino wa ¼ cya CECAFA Kagame Cup izahuramo na KCCA yo muri Uganda ku wa Kabiri.

Munyakazi Sadate ni Perezida mushya wa Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger