AmakuruImikino

Ikigo Tony Football Excellent program cyaje ari igisubizo ku bana bafite impano mu guconga ruhago

Ikigo cyitwa Tony Football Excellency Program gifatanyije na Leta y’u Rwanda cyaje ari igisubizo ku bana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bazi gukina umupira w’amaguru, cyane cyane mu gice giherereye mu Ntara y’Amajyaruguru aho iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze.

Mu rwego rwo gutanga amahirwe ku bana b’abanyempano mu guconga ruhago, batangije gahunda yo kubafasha kwigaragaza ndetse hateganyijwe no kuzubaka irerero, Academy rizajya ribitaho kubazaba bujuje ibisabwa.

Ni gahunda yatangijwe n’Umunya-Israelkazi witwa Yonat Tony ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, igamije kuzamura abakiri bato bafite impano mu gukina umupira w’amaguru guhera ku myaka 8 kugeza kuri 17.

Abana bazatoranywa hakurikijwe uko batsinze ingeragezwa, bazatozwa umupira no kubona amahugurwa, ibikorwa remezo n’ibikoresho nkenerwa muri uyu mwuga.

Ku ikubitiro abana batoranyijwe mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Burera na Musanze bafite guhera ku myaka 12 kugeza ku bafite 17 nibo babimhuriye abandi, bagapimwa umuvuduko bakoresha(Speed), intera bashobora gusimbuka bajya hejuru n’ibindi bizamini bibafasha mu gukina, ababitsinze bagakurikiranwa mu guhabwa imyitozo n’ibikoresho bibafasha kandi byose bakabikorerwa nta kiguzi.

Bamwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko kuba bari badafite ababitaho ngo bakuze impano zabo byatumaga zigwingira ndetse bikarangira zitagize n’icyo zibagezaho zikabapfira ubusa, ariko kuri ubu nabo bagiye gushyirwamo imbaraga bakazakinira amakipe akomeye kugira ngo zibateze imbere.

Bagaragahe ko bishimye cyane iki gikorwa cy’iki kigo cya Tony Football Excellent Program kuko gutanga amahirwe yo kuzabona abakinnyi beza bari ku rwego mpuzabamahanga.
Byumvuhore Jean Claude ni umwe muri bo, yagize ati “Iki gikorwa twakishimiye cyane kuko ubundi twaburaga twitaho kandi tuzi gukina ariko bikarangira iwacu mu tugari, ubu ngiye gukora cyane kuko dufite aya mahirwe y’aba bari kutwitaho, mfite inzozi zo kuzakinira Amavubi ndetse n’andi makipe akomeye yo mu mahanga.”

Uwayezu Aline nawe yagize ati “Mu cyaro by’umwihariko nk’abakobwa, abantu bapinga impano zacu zigapfukiranwa kandi dushoboye, ariko kuba twabonye abaterankunga baje kureba icyo dushoboye, icyizere kirahari ko natwe twagera kure. Ndifuza kugera ku rwego rwo hejuru, nkazamura umupira w’abakobwa mu Rwanda, ndifuza kuzibona mu ikipe ya Real Madrid y’abagore.”

Bamwe mu barimu bazakomeza kwita kuri abo bana mu guteza imbere impano zabo cyane ko bazazikomezanya n’amasomo yabo kuko basanzwe ari n’abanyeshuri, bemeza ko kuba imbogamizi z’ibikoresho bari bafite ziri gukemuka nta kabuza ko abo bana bazagera kure.

Rubega Risette, Umuvugizi muri uwo mushinga, avuga ko nyuma yo gutoranya abana bafite izo mpano bazakomeza gukorana n’ababyeyi n’abarimu kugira ngo bazikuze ariko ko mu gihe cya vuba bazatangira kububakira Academy izabafasha kurererwamo bari hamwe kandi ko abazaba bajonjowe bazafashwa ku buntu.

Ati “Nyuma yo kubona impano ni umwanya tuzafata wo gutangira kuzitoza zigakura, mwabonye ko zamaze kugaragara igisigaye ni ukuzitoza zigakura zikaba abanyamwuga. Ubu turi gukorana n’ababyeyi babo n’abarimu kugira ngo icyo gikorwa gikomeze kugenda neza, abarimu bari guhugurwa kugira ngo badufashe gutoranya izo mpano. Mu gihe gito tuzabubakira Academy muri Kagogo i Burera bazarererwamo nta kiguzi kugira ngo duteze imbere umupira w’amaguru.”

Umushinga wa Tony Football Excellency Program watangijwe muri Nzeri 2022, aho mu cyiciro cya mbere hakomeje gushakishwa impano, hakazakurikiraho icyiciro cyo gutoza abana batoranyijwe, ahagiye kubakwa ishuri ry’umupira w’amaguru (Academy) n’ibibuga bigezweho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, mu gufasha abo bana kuzamura impano zabo bo Mujyi wa Kigali, Burera Musanze, Bugesera na Kayonza inyuze muri RDB, MINEDUC, MINALOC na MINISPOC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger