AmakuruPolitiki

Ikigo cya Rwanda Peace Academy cyagaragaje ahakiri imbogamizi mu kunoza imikorere igezweho

Ikigo cy’igihugu cy’amahoro cya Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze cyagaragaje ko hagikenewe bimwe mu bikoresho bivuguruye by’ikoranabuhanga kugira ngo kirusheho kugera ku ntego zacyo mu buryo bworoshye kandi bugezweho burimo no korohereza abagisura n’abagitera ingabo mu bitugu baturutse hirya no hino ku Isi.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’iki kigo Rtd.Col Jill Rutaremara wavuze ko iki kigo cy’amahoro kimaze gushinga imizi ikomeye ariko ukurikije aho Isi irikwerekeza, kikaba gikeneye kugira ikoranabuhanga rigezweho by’umwihariko mu itumanaho dore ko mu bafatanyabikorwa gifite higanjemo abaturuka mu bihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika.

Ati’:” Ntibivuze ko ubu tudafite ibikoresho bituma tutigisha, turabifite ndetse n’iby’ikoranabuhanga turabifite ariko dukeneye ibikoresho bigezweho muri iki gihe, nko muri iki gihe ntibivuze ko niba umuntu agomba gutanga ikiganiro,agomba kuva nko muri Japan ngo aze kugitangira hano, isomo cyangwa ikiganiro aho ariho hose arabitanga abanyeshuri bakamukurikira bari hano ndetse bakanamubaza Ibyo turabifite ariko ntabwo biri ku rwego twishimiye”.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Rtd.Col.Jill Rutaremara

Ni nyuma y’uko kuwa 19 Nyakanga 2023, iki kigo cyasuwe n’abafatanyabikorwa bacyo baturutse muri Japan ndetse na UNDP (United Nation Development Programs) bagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ryacyo, aho bari baje kurebera hamwe uko imikorere yacyo ihagaze no kureba ibigikenewe gukorwa kugira ngo iterambere ryacyo rikomeze kujya imbere.

Mu basuye RPA harimo Ambasaderi mushya wa Japan mu Rwanda H.E Isao Fukushima n’uhagarariye UNDP mu Rwanda Maxwell Gomera aho basobanuriwe imikorere y’iki kigo mu kubungabunga amahoro banagaragarizwa ibigikenewe kugira ngo bikorwe mu buryo bugezweho.

Bagaragarijwe akamaro k’inkunga baha iki kigo, bagaragarizwa n’uburyo hagikenewe imbaraga mu kubungabunga amahoro by’umwihariko mu gukemura amakimbirane agaragare ku mugabane w’Afurika.

Maxwell Gomera yavuze ko biteguye gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu gukomeza kuzamura ubushobozi bw’iki kigo.

Ati’:” Ikigo cya Rwanda Peace Academy cyagakwiye kuba gifite ibikoresho bihagije bigifasha mu gutanga amasomo yifashishwa mu guhangana n’ibibazo bituruka ku mukoreshereze itanoze y’imbuga nkoranyambaga n’ubwenge buhangano, tugiye kureba ko twakomeza kongerera ubushobozi iki kigo dufatanyije n’igihugu cy’u Buyapani ndetse n’izindi Guverinoma twongera Ibyo badafite”.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda Maxwell Gomera na Rtd.Col.Jill Rutaremara umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

Ambasaderi mushya wa Japan mu Rwanda H.E Isao Fukushima yagaragaje ko hari byinshi yungukiye mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’iki kigo cya Rwanda Peace Academy.

Ati’:” Naje gusura Rwanda Peace Academy nshaka kureba ikigo no kuganira n’ubuyobozi kubijyane n’ibyo bakora muri iki kigo, maze kumva ibikorerwamo kandi twagiranye ibigabiro n’umufatanyabikorwa wa UNDP n’ubuyobozi bw’ikigo bigamije kurebera hamwe uko tuzakomeza gufatanya”.

Guverinoma ya Japan niyo imaze gutanga inkunga nyinshi muri iki kigo cya Rwanda Peace Academy kuva mu ihangwa ryacyo kugeza kibonye izuba ku mugaragaro dore ko imaze gutanga arenga Miliyoni enye z’amadorali 4,000,000$, aba bafatanyabikorwa bombi Japan na UNDP basanzwe bafasha iki kigo kandi bakaba banashimangira ko bagikomeje kongeramo ibikenewe.

Ambasaderi wa Japan mu Rwanda H.E Isao Fukushima

Ubuyobozi bw’iki kigo mu byo bwagaragaje, bwanerekanye ko uruhare rw’aba bafatanyabikorwa rumaze kukigeza ku rwego rushimishije mu kubungabunga amahoro no kwigisha abanyeshuri uburyo bwo kuyabungabunga, bunabashimira kuba badahwema gukomeza kugaragaza ko bakiri kumwe nabo mu bikorwa by’iki kigo bitandukanye.

Biyemeje gukomeza kongera ibikenewe muri iki kigo kugira ngo hakomeze kuzamurwa iterambere rya cyo
Hanarebwe kandi ku byo iki kigo kimaze kugeraho by’umwihariko mu bikorwa byacyo byo kubungabunga amahoro
Nyuma y’ibiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger