AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Iki gitego ni cyo cyatowe nk’icy’umwaka ku mugabane w’Uburayi

Igitego Christiano Ronaldo yatsinze Juventus mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league ni cyo cyatowe na UEFA nk’icyahize ibindi muri uyu mwaka wa 2018.

Iki gitego cyatowe ku majwi agera ku bihumbi 200 mu bihumbi birenga 346 by’abagombaga gutora. Iki gitego kandi kije gisimbura icyo Mario Mandzukic usanzwe ukinana na Ronaldo muri Juventus yatsinze Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league muri 2017.

Iki gitego cya Christiano Ronaldo cyatowe gihigitse ibitego birimo icyo Dimitri Payet yatsinze mu mukino Olympique de Marseille yatsinzemo 5-2 RB Leipzig, ndetse n’icyo Eva Navarro w’umunya-Espagnekazi yatsinze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi mu batarengeje imyaka 17, ubwo batsindaga Ubudage muri Gicurasi uyu mwaka.

Uretse Mario Mandzukic wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize, imyaka ibiri yari yabanje iki gihembo cyari cyagiye cyegukanwa na Lionel Messi. Lionel Messi yegukanye iki gihembo muri 2016 kubera igitego yari yatsinze AS Roma ku wa 24 Ugushyingo 2015.

Mbere yaho na bwo uyu musore wa FC Barcelona yari yegukanye iki gihembo, kubera igitego yatsinze ubwo FC Barcelona yakinaga na Bayern Munich mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League. Ni umukino wabaye ku wa 06 Gicurasi 2015 ku kibuga cya Camp Nou.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger