AmakuruPolitiki

Igisirikare cya DR Congo kivuga ko cyarasanye n’abasirikare 500 badasanzwe b’u Rwanda

Biravugwa ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaburijemo igitero cy’umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda RDF, kuwa kabiri taliki ya 07 Kamena 2022, igitero cyanakomerekeyemo 3 mu ngabo za MONUSCO.

Ni ibyatangarijwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 08 Kamena 2022 n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Gen. BGD Sylvain Ekenge.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ingabo za Leta y’u Rwanda zahinduye imyambarire kugirango zikomeze kurwanirira inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze iminsi zihanganye n’ingabo za Leta zishyigikiwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO n’umutwe wa FDLR ufatanyije na Mai Mai Nyatura.



Uru rugamba kandi rwakomerekeyemo bikabije abasirikare 3 b’ingabo z’Umuryango w’abibumbye MONUSCO bakomoka mu gihugu cya Tanzania, ubu bakaba bari mu bitaro aho bitabwaho n’abaganga.

Muri iri tangazo kandi Gen. Ekenge ashinja Leta y’u Rwanda kohereza ingabo zayo zidasanzwe ku butaka bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni ingabo avuga ko zirenga 500 zihinduranije mu myambaro y’ibara ry’ikijuju, zikaza gufasha inyeshyamba za M23.


Uyu muvugizi asoza avuga ko nyuma yo kwihuza kwa RDF n’izi nyeshyamba za M23 bafite intego yo kugaba ibitero byabo ku ngabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo cyane cyane izifite ibirindiro i Muhati hafi ya Bikenye, aha ni muri Gurupoma ya Jomba muri Teritwari ya Rutchuru.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ndetse na RDF ntacyo baratangaza kubyerekeranye n’ibi birego bakomeje gushinjwa na Leta ya Congo.

Imirwano imaze igihe ibera muri kariya karere ka Jomba imaze kuvana abaturage barenga 5000 mubyabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger