AmakuruPolitiki

Icyo wamenya ku ruzinduko rwa mbere Melania Trump ateganya kugirira muri Afurika

Melania Trump, umugore wa Perezida  wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko ateganya kugirira uruzinduko ku mugabane w’Afurika muri uyu mwaka wa 2018 nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza ibihugu  n’igihe nyirizina azakorera uru ruzinduko.

Muri uru ruzinduko  azasura Afurika byitezwe ko  Melania Trump azareba ibibazo by’abana n’abagore kuri uyu mugabane ndetse nyuma yaho akazahuriza hamwe ubufasha buzaganerwa abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi.

Mu itangazo ryavuye mu biro bye rivuga ko uru ruzinduko ruzaba arirwo rwa mbere Melania w’imyaka 48 akoreye muri Afurika. “Ni ubwa mbere nzaba ngeze muri Africa. Numva mfite amatsiko menshi yo kumenya uko abana bo kuri uyu mugabane babayeho hamwe n’ababyeyi babo. Nkeneye kumenya amateka n’umuco w’abatuye Afurika.”

Ikindi ni uko azibanda ku bikorwa byo gufasha imbabare ndetse no ku mishinga myinshi y’iterambere iri gukorerwa mu bihugu byinshi by’ Afurika

Perezida Donald Trump kuva yatorwa ntana rimwe aragira uruzinduko ku mugabane wa Afurika gusa akaba hari ijambo aherutse gutangaza avuga ko ibihugu by’Afurika ari “umwanda”

Melania Trump wanenze ibyo Trump yavuze kuri Afurika aza muri uru ruzinduko atari kumwe n’umugabo we. Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu biro  bya Melania Trump, Stephanie Grisham, yavuze ko White House izatangaza amakuru yuzuye ku rugendo rwe n’ibihugu azasura mu minsi ya vuba.

Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump
Twitter
WhatsApp
FbMessenger