AmakuruPolitiki

Icyo umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ku guca amahema mu mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga ko buteganya kuganira n’inzego z’abikorera kugirango basobanurirwe amategeko n’amabwiriza azajya agenga abafite ubucuruzi bw’amahema cyangwa amatente mu gihe hamaze iminsi igera kuri ibiri hasohotse itangazo rihagarika abayakoresha mu mujyi wa Kigali.

Mu minsi mike ishize bamwe mu bashoramari bo mu mujyi wa Kigali bakodesha amahema akorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe, n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro basabwe guhagarika ibyo bikorwa aho bivugwa ko bitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ndetse ko bibangamira imiturire y’umujyi.

Pudence Rubingisa; umuyobozi w’umujyi wa Kigali,yavuze ko ikigamijwe atari uguca amatente ariyo mahema ahubwo ari ukubahiriza imikoreshereze yayo ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Ninabyo umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Dr. Mpabwanamaguru Merard avuga icyo bisaba kugirango bene abo bakora ibikorwa by’amahema bemererwe.

Yagize ati “iyo umuntu agiye gukora icyo gikorwa bisaba ko asaba uruhushya, iyo umuntu asabye uruhushya bitewe nicyo ubwo butaka bwagenewe gukoreshwa akaba yemerewe ko icyo gikorwa yakihakorera urwego rutanga urushya rwo kubaka rureba ibyo amategeko ateganya kugirango wa muntu ahabwe uruhushya”.

Yakomeje agira ati “Mu birebwa hari ukureba icyo gikorwa, hakarebwa abaturage kizakira cyangwa se abazakoresha icyo gikorwa ndetse hakarebwa n’ibigendanye n’ingaruka icyo gikorwa gishobora gutera ku bidukikije ndetse n’imibereho y’abantu, ukora wa mushinga asabwa gukora inyigo igaragaza ko igikorwa cye kitazabangamira ibindi bikorwa”.

Bigaragazwa ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku iteka rya Minisitiri ryo mu 2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire ndetse no ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger