AmakuruPolitiki

Amerika yemereye Ukraine intwaro karundura zizayifasha kwivuna Putin

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cye kigiye guha Ukraine misile zigezweho zirasa mu ntera ndende aho iki gihugu kimaze umwaka urenga gihanganye n’ abasirikare b’Uburusiya bagiteye, nkuko bitangazwa nabanyamakuru muri Amerika.

Ibyo binyamakuru byavuze amagambo abayobozi bo muri Amerika bazi iby’iyo gahunda bavuga ko Ukraine izabona misile zo mu bwoko bwa ATACMS, zishobora kurasa kugeza mu ntera ya kilometero 300.

Umusirikare wa Ukraine yabwiye BBC ko icyo gitero cyo kucyambu cya Sevastopol cyakozwe hifashishijwe misile zo mu bwoko bwa Storm Shadow, Ukraine yahawe n’Ubwongereza n’Ubufaransa, avuga ko ibi bigaragaza akamaro k’intwaro Uburayi n’Amerika buha Ukraine.

Ibinyamakuru NBC News na the Wall Street Journal byasubiye mu magambo ya bayobozi, bo muri Amerika bashatse ko bavugwa amazina , bavuga ko Perezida Biden yabwiye mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko Ukraine izabona “umubare muto” wa misile za ATACMS (Army Tactical Missile System). Abo bayobozi bombi bahuriye mu biro bya perezida w’Amerika White House ku wa kane.

Ikinyamakuru the Wall Street Journal cyongeraho ko izo ntwaro zizoherezwa mu byumweru biri imbere.

Hagati aho, ikinyamakuru the Washington Post gisubiramo amagambo y’abantu benshi bazi iby’ibyo biganiro bya ba perezida bombi, babwira icyo kinyamakuru ko Ukraine izabona misile za ATACMS ziriho za bombe nto zikwirakwira ahantu hanini (’cluster bomblets’), aho kuba za misile zijyaho igisasu kimwe.

Amerika na Ukraine, nta na kimwe muri ibi bihugu cyari cyemeza ku mugaragaro ayo makuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika.

Nyuma y’ibiganiro bya Biden na Zelensky, Amerika yatangaje icyiciro gishya cya miliyoni 325 z’amadolari y’imfashanyo ya gisirikare harimo n’imbunda za rutura n’amasasu igeneye Ukraine. Ibifaru byo mu bwoko bwa Abrams by’Amerika bizohererezwa Ukraine mu cyumweru gitaha.

Muruzinduko Perezida Zelensky yagiriye muri Canada yakomeje avuga ko yemera byinshi ya ganiriye na Perezida Biden tuza byemeranyaho twembi

Ukraine imaze iminsi isaba guhabwa misile zo mu bwoko bwa ATACMS zo kongera ubushobozi bwayo mu gitero cyayo cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, cyo mu majyepfo ya Ukraine.

Ukraine ivuga ko ibirindiro by’Uburusiya byo mu turere bwafashe twa Ukraine two mu majyepfo – harimo no muri Crimea byaba bishobora kuraswaho.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gikomeye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare muri 2022. Mu ntangiriro, ubuyobozi bwa Biden bwari bwagaragaje gushidikanya ku guha Ukraine intwaro zigezweho.

Ariko nanone Perezida Biden yari amaze igihe ashidikanya ku guha Ukraine misile za ATACMS, mu gihe hari ubwoba ko izo misile zishobora gutuma gukozanyaho kutaziguye gushoboka kurushaho hagati y’Amerika n’Uburusiya butunze intwaro kirimbuzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger