Imyidagaduro

Icyatumye Safi Madiba mu bukwe bwe yanga gutumira Knowless

Kuri icyi cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba wo mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boys yasezeranye mu mategeko ndetse anasaba Judith Niyonizera umuryango we. Muri ibi birori byombi Knowless Butera nta na hamwe yakandagiye.

Ubu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize bwahuriranye n’isabukuru ya Butera Knwoless gusa sicyo kintu cyatumye atabwitabira ahubwo hari izindi mpamvu zitandukanye nabyo zatumye atahakandagira, ibintu byibajijweho na benshi.

Mbere ho gato ngo Safi akore ubukwe mu kiganiro Knowless yagiranye na Phil Peter ku Isango Star mu butumwa yageneye Safi, yatangaje ko kuba umugabo atari ukugwiza ubwanwa gusa, amwifuriza ishya n’ihirwe gusa aza guhishura ko Safi atamutumiye mu bukwe bwe yongera gushimangira ko iyo amutumira akabona hari umwanya wo gutaha ubukwe bwe nta kabuza yari kubutaha.

Kuri uyu wa gatandatu kuwa 30 Nzeri 2017, mu kiganiro Knowless yongeye kugirana  na KT Radio yatangaje ko nawe mu bukwe yakoze na Clement Ishimwe muri 2016 atigeze atumira Safi.

Iyi ikaba ariyo mpamvu ishobora kuba yaratumye Safi nawe arya karungu agahitamo kwanga gutumira uyu mugore bakundanye imyaka myinshi akaza kuba umwe mu batumye ibikorwa bye bya muzika bitumbagira bikagera ku rundi rwego akaba asigaye ari umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Safi Madiba na Judith Niyonizera basezeranye imbere y’amategeko(Amafoto)

Ahabereye ubukwe

Niyibikora Safi [Safi Madiba] uririmba muri Urban Boyz yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judith mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017. Mbere gato hari habanje kubaho umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Rwasa yari yatashye ubu bukwe dore ko ari nawe Safi yasigiye igifunguzo
Umunyamakuru wa Radio na TV 10 David Bayingana yari yabutashye
Humble Jizzo uririmbana na Safi muri Urban Boyz yari ahari
Riderman na Platini wo muri Dream Boyz bari bambariye mugenzi wabo
Umuhanzikazi Queen Cha, usanzwe ari mubyara wa Safi yari ahari

Safi n’uko yari yambaye ajya gusaba umugeni
Abasaza bo mu muryango wa Safi
Safi yari aberewe
Abasaza bo mu muryango wa Niyonizera Judith

\

Rama [hagati] usigaye ureberera inyungu za Marina mu muziki

Umugeni wa Safi ari kwitegura

Judith Niyonizera ugiye kurushinga na Safi Madiba
Kid Gaju yari ahari
Judith Niyonizera wamaze kuba umugore wa Safi mu mategeko ndetse akaba yanamuhawe n’umuryango

Safi Madiba na Riderman wari wamubereye parrain

Judith asohoka mu nzu aje kureba Safi

Bahoberanye n’ubwuzu bwinshi nk’abari bakumburanye

Safi aha cadeau sebukwe
Sebukwe wa Safi Madiba
Safi Madiba na Niyonizera bari mu byicaro

Amafoto: IGIHE

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger