AmakuruImyidagaduro

Icyamamare Akon ari hafi kugaruka mu Rwanda

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi , Akon ategerejwe mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b’ Ingagi  mu muhango uteganyijwe kubera  mu Kinigi, ku itariki ya 7 Nzeri 2018.

Akon kandi  azitabira ibirori byiswe “Kwita Izina Gala Dinner” biteganyijwe kubera mu mujyi wa Rubavu ahanateganyijwe kubera umuhango wo gusangira aho abazawitabira bazasusurutswa  n’itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo, itsinda risanzwe rimenyerewe mu Rwanda mu birori nk’ibi biba birimo abashyitsi bicyubahiro mu Rwanda.

Biteganyijwe ko  Akon azava mu Rwanda atashye ku mugaragaro umushinga we wo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi  uzwi nka “Akon Lighting Africa” yakoreye mu Karere ka Kayonza ahitwa i Ndego , uyu mushinga  ‘Akon Lighting Africa’, Akon yawutangije mu Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2015 ukaba ari umushinga Akon  akorera mu bihugu 12 bya Afurika.

Uyu mushinga ‘Akon Lighting Africa’ yawutangiye mu 2014 ugamije gukwirakwiza amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba , aho yiyemeje kuzageza uyu muriro  ku Banyafurika miliyoni 600 bo bihugu bitandukanye bigera kuri 12 birimo Mali, Rwanda, Niger, Senegal, Guinea Conakry, Sierra Leone, Benin, Guinea Equatorial, Gabon, Congo Brazaville, Namibia, Madagascar na Burkina Faso.

Akon ubwo yari mu Rwanda aje kuganira na Minisiteri y’ibikorwa remezo kuri gahunda ye yo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba yise “Akon Lighting Africa” muri Afurika
Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize Itsinda rya Mafikizolo ubwo baheruka mu Rwanda baririmbiye abayobozi bakomeye bitabiriye inama ya AU
Twitter
WhatsApp
FbMessenger