AmakuruImyidagaduro

Ibyifuzo by’umuhanzikazi Madonna ku bana arera yakuye muri Malawi

Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone wamenyekanye nk’umuririmbyi uririmba injyana ya Pop aherutse gutangaza ko umwe mu bana arera azaba umukuru w’igihugu cya Malawi. Madonna asanzwe ari n’umumbyeyi ufite abana batandatu harimo bane yakuye mugihugu cya Malawi  mu gikorwa cy’urukundo no gufasha.

Umwe mubana Madonna arera witwa David Banda w’imyaka cumi n’ibiri (12) y’amavuko ari nawe afite mukuru mubana afasha. Uyu muhungu David we wikundira guconga ruhago, Madonna abicishije kurukuta rwe rwa Tweeter yavuze ko uyu muhungu umunsi umwe azaba umukuru w’igihugu cya Malawi akomokamo.

 

Madonna watangiye gufasha abana bo muri Malawi mu mwaka wa 2006, ahita ashinga umuryango yise “Raising Malawi” mu rwego rwo gufasha abana b’imfubyi hamwe n’ibigo bitandukanye birengera imfubyi muri Malawi. Uyu muryango ukaba waranahaga uburyo bwo kwiga ,abana b’abakobwa.

David Banda umuhungu mukuru Madonna afite mu bana yakuye muri Malawi

Nyuma ubuyobozi bw’igihugu cya Malawi bukamushinja kwivanga muri politiki y’iki gihugu doreko mu mwaka wa 2009 urukiko rwo muri Malawi rwahagaritse iyi gahunda ya Madonna yo gufata abana muri iki gihugu gusa nyuma yaje gukomorerwa  n’urukiko rukuru ndetse rumwemerera gufata abana babiri b’abakobwa b’impanga y’ifuzaga gufasha abiribo Esther na Stella Mwale.

Ibikorwa bya Madonna mu 2009 byakunze kugorwa urukiko rw’ikirenga rwa Malawi  ruvuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika yabayemo byibuze umwaka n’igice bityo nta mwana yemerewe kongera gukura muri iki gihugu.Gusa ibi byaje guhindu azaguhabwa uburenganzira n’urukiko rukuru. Abaturage bo muri iki gihugu Madonna bamufata nk’umumbyeyi w’igihugu Kubera ibikora ahakorera byo gufasha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger