AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ibya Zari na Diamond Platunmuz bikomeje gufata indi ntera

Umubano usigaye uri hagati ya Zari Hassan na Diamond Platunmuz babyaranye bakaza gutandukana ukomeje kwibazwaho byinshi dore ko basigaye bahura cyane bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Zari agitandukana na Diamond wabonaga akenshi adashaka guhura na Diamond dore byageze naho abana babiri babyaranye bakumbura se bikaba ngombwa ko hitabazwa telephone .

Gusa ubu ibi byarahindutse cyane , Diamond asigaye ajya kenshi na kenshi muri Afurika y’Epfo haba hatanaciyemo n’ukwezi Zari agahita aza kumusura Tanzania yitwaje ko abana bakumbuye se nawe akavuga ko aje muri gahunda ze zakazi ( business).

Zari Hassan yavuze ibigwi Diamond Platnumz watashye amaramasa muri BET Awards

Kuri ubu mugihe ntagihe kinini gishize Zari avuye Tanzania Diamond Platunmuz yafashe indege yihariye ( Private Jets ) imugeza muri Afurika y’Epfo, ajyanywe no gusura umuryango we.

Ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yatangaje ko adakwiye gutegereza kuko akumbuye abana be bityo ko agomba kubasura. Mu mashusho Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, amugaragaza ava mu ndege yihariye yari imutwaye hamwe n’abarinzi be.

Iyo witegereje neza uyu muhanzi ntakimara igihe kinini atageze kwa Zari akahamara igihe, ibigaragaza ko bameranye neza cyane.

Zari The Boss Lady agiye gusubirana na Diamond Platnumz

Mu minsi ishize Diamond yaguze imodoka ihenze cyane isa ubururu Zari yahise ajya ahandikirwa ubutumwa ( comment) yahise amubwira ko bimushimishije cyane kuba yaguze imodoka ifite ibara bumvikanyeho cyangwa yari yaramubwiye kugura.

Zari uherutse nawe muri Tanzania, aherutse kuvuga ko nta kosa ndetse nta n’icyaha yumva cyaba kiri mu kuba yaba ari kumwe na se w’abana be kuko ari ibisanzwe, arisanga nko mu rugo rwe.

Amakuru avuga ko kuba abana ba Zari batangaza ko bakumbuye cyane Se, ari amayeri ya Zari kugira ngo akomeze agirane ibihe byiza n’uwahoze ari umugabo we Diamond.

Zari Hassan ukomoka muri Uganda n’uwahoze ari umugabo we Diamond, bamaze imyaka ine batandukanye.

Aba bombi bafitanye amasezerano na Netflix yo gukora ibiganiro byigihe gito ( Reality Show ) ivuga kubuzima bwabo, iki nacyo cyaba kimwe mugikomeje gutuma bahura cyane.

Skmba yasuye Zari muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger