Uncategorized

Ibura ry’akazi ririho riraza kudukoza hasi

Umugabo umwe yararangije kwiga muri Uganda nuko abona itangazo ry’akazi mu kinyamakuru, rivuga ko hari umwanya muri park kumuntu ubifitiye impamyabumenyi, bihurirana nuko uwo Mugabo aribyo yari yarigiye.

Ahageze baramubwira bati hari isatura iherutse gupfa urumva wayisimbura? Umugabo y’umvise umushahara ati ibyo nabikora. Bukeye atangira akazi bamuha uruhu rw’isatura nuko atangira kwirukanka, muri park yigana isatura.

Ageze imbere abona intare ubwoba buramwica , kwihangana biranga akoma induru nuko intare iramwegera iramwongorera iti ceceka ndi John mwiganye Uganda Makerere ibintu bya hoteri andi tuwarizimu(hotel and tourism)  nta mikino mukazi.

*Bantu mwese mukunda umurimo mbifurije umunsi mwiza*

Twitter
WhatsApp
FbMessenger