AmakuruInkuru z'amahanga

Ibizamini bya ADN byagaragaje ko Sharon na Melon ari impanga nyuma y’imyaka 19 baratandukanyijwe

Ibizamini bya ADN byagaragaje koabakobwa babiri; Melon Lutenyo na Sharon Mathias ari impanga zisangiye ababyeyi, nyuma yo gutandukana mu myaka 19 ishize ku bw’ikosa ry’umuganga wabyaje umubyeyi wabo bavuka.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo aba bana b’abakobwa babiri bo mu gace ka Kakamega muri Kenya bongeye kubonana, nyuma y’imyaka 19 yari ishize batandukanyijwe. Ugutandukana kwabo kwakozwe n’umuganga wabyaje umubyeyi wabo, nyuma yo kwibeshya akagurana umwe muri bo [Sharon] undi mukobwa witwa Mevies Imbaya.

Izi mpanga zombi (Sharon na Melon) zivuka kuri Richard Olukhakha na Rosemary Oyango.

Aba bakobwa bahuriye ku rubuga rwa Facebook. Ni nyuma y’uko Sharon wari umaze imyaka 19 arerwa n’umugore witwa Angeline Omina w’i Nairobi yari amaze kubona ifoto y’umuntu basa kuri Facebook, bikarangira amushakishije kugira ngo amenye ibye.

Nyuma yo kuganira, aba bakobwa bombi bisanze bashobora kuba bavukana, biba ngombwa ko hiyambazwa ibizamini bya ADN kugira ngo bamenye neza niba baba ari impanga.

Ibisubizo by’ibi bizamini byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu, bigaragaza ko Melon Lutenyo na Sharon Mathias ari impanga zivukana nyuma yo gusanga bahuje neza ururemangingo. Ibi bisubizo bigaragaza kand ko Rosemary Oyango warereraga Melon muri Kakamega ari umubyeyi wa ziriya mpanga zombi.

Ku rundi ruhande, Melvis Imbaya warererwaga hamwe na Melon nk’impanga ye, ibisubizo bya ADN byagaragaje ko ari umwana wa Angeline Omina na Wilson Luttah bo muri Nairobi, aba bakaba ari bo bari bamaze igihe barera Shalon nk’umwana wabo.

Ibizamini bya ADN byagaragaje ko Shalon na Melon ari impanga.
Mevies Imbaya uri hagati ni we wari witiranyijwe na Shalon bituma arerwa n’ababyeyi batari abe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger