Amakuru ashushyeUmuco

Ibitekerezo ku byo bagenderaho batora Miss Rwanda

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira ku nshuro yaryo ya 9, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bakomeje kwibaza impamvu hari abakobwa beza batsindwa abo bita ko ari babi bagatsinda.

Tariki ya 15 Ukuboza 2018, mu mujyi wa Musanze habereye ijonjora ry’ibanze mu gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, bukeye ku Cyumeru tariki 16 irushanwa rikomereza i Rubavu hatorwa abazahagararira intara y’Uburengerazuba.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, no mu yabanjirije iri, abantu batandukanye bakunze gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga ahanini bakemanga uburanga bw’abakobwa baba batsindiye kujya mu byiciro bitandukanye by’iri rushanwa, hari ababa bavuga bati uyu ni mwiza yari gukomeza abandi bati, hari gukomeza uyu.

Abakobwa baba bujuje ibisabwa ngo biyamamarize kuba Miss Rwanda baca imbere y’abagize akanama nkemurampaka, bakabazwa ibibazo bitandukanye hanyuma bakareba amanota buri wese yagize bagendeye ku Bwiza, Ubumenyi rusange n’uburyo buri wese yagaragaje ubumenyi afite.

Muri uyu mwaka, ubwiza bufite amanota 30,  ubumenyirusange bufite amanota 40 hanyuma uko bagaragaje ubumenyi bwabo bikagira amanota 30.

Umukobwa ashobora kugira amanota mabi ku bwiza bwe ariko ahandi akitwara neza bikamuhesha gutsindira kujya mu kiciro runaka muri iri rushanwa. Hari n’ushobora kugira amanota menshi ku Bwiza ariko ahandi yakwitwara nabi agasigara.

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko ahanini bibanda ku bintu bitatu by’ingenzi aribyo Ubwiza, Umuco n’Ubwenge bityo ko kuba uri mwiza bidahagije ngo ube Miss Rwanda.

Kugeza ubu, abakobwa 5 ni bo batsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru na 6 bazahagararira intara y’Uburengerzuba.

Abo mu majyaruguru ni   Gaju Anitha (No.4), Ishimwe Bella (No.9), Kabahenda Ricca Michaella (No.10), Teta Mugabo Ange Nicole (No.2) na Munezero Adeline (No.6)

Abahagarariye intara y’Uburengerzuba ni: Uwimana Triphine Mucyo (No 2), Mutoni Deborah (No 11), Igihoizo Mireille (No 6), Uwase Aisha (No 12), Tuyishime Vaness (No 9), Mwiseneza Josiane (No 1)

Aba bakobwa babiri bamaze kwiyamamariza mu ntara y’Amajyaruguru no mu ntara y’Uburengerazuba ariko amahirwe ntabasekere.

Aba bakobwa bashobora kongera kugeragereza amahirwe ahandi, nk’i Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umunyamakuru wa Radio na televiziyo Rwanda Michelle Iradukunda,  Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na Uwase Marie France ni bo bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2019.

Uwase Marie France afite impamyabumenyi y’icyiciryo cya Kaminuza mu bijyanye n’itumanaho, icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye mu bubanyi n’amahanga no mubya dipolomasi.  Yanakoze mu muryango w’abibumbye guhera mu 2013 akaba yaranakoze kuri Televiziyo Gira Ubuzima hagati ya 2007 na 2012.

Mutesi Jolly we yabaye Miss Rwanda 2016, mu gihe Iradukunda Michelle we ari umunyamakuru kuri radio na televiziyo Rwanda , yabaye muri batanu ba mbere bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2009 anaba igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza y’ u Rwanda mu 2010.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016
Umunyamakuru wa Radio na televiziyo Rwanda Michelle Iradukunda
Uwase Marie France
Twitter
WhatsApp
FbMessenger