AmakuruImyidagaduro

Ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Zari i Londres byitabiriwe n’abantu 8

Mu gihe bizwi ko Umunya-Uganda Zari Hassan akoresha ibirori by’agatangaza buri mwaka iyo yijihije isabukuru y’amavuko ye, uyu mwaka ho byari bitandukanye cyane.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mugore ufite abana batanu byabereye i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza byitabirwa n’abantu 8 bonyine nk’uko bigaragara mu mafoto.

Nk’uko amafoto yasakaye ku munsi w’ejo abigaragaza, Zari n’abari bamuherekeje muri ibi birori bagaragaye ku meza amwe banywa kuri bimwe mu binyobwa ari na ko barya imigati, gusa ubona ko bidashamaje nk’uko uyu mugore ukunze kwiyita umuherwe yari asanzwe abigenza.

Bose hamwe bari umunani, mu gihe abandi bari mu kabyiniro ibi birori byabereyemo bari abantu bibereye mu byabo bisanzwe.

Mu busanzwe iyo zari yabaga afite ibirori nk’ibi cyangwa ari umwe mu bana be ubifite, yatumiraga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuza kumushyigikira ku bwinshi mu birori nk’ibi by’imbonekarimwe.

Ibi byatumye abantu bibaza icyaba cyarateye Zari gukora ibintu nk’ibi, bamwe batangira no kumwibasira bavuga ko amafaranga yarataga ko afite yaba yarashize akaba asigariye ku izina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger