AmakuruImyidagaduro

Ibirori bishya by’imideli ikorerwa mu Rwanda bigiye kubera i Kigali. (+AMAFOTO)

Cretos Production yateguye  ibirori bishya by’imideli yakorewe mu Rwanda , byiswe Cretos Fashion Experience bikaba byaranatumiwemo Marina nk’umuhanzi uzaririmba muri ibi birori byo kwerekana imideli.

Ibi birori bizaba ku itariki 28 Nyakanga 2018 kuri Villa Portofino Hotel, byitezweho kuzagaragaza imyambaro y’amoko atandukanye ikorerwa mu Rwanda, Cretos Prodution ifite uruganda rukorera mu Karere ka Gasabo, i Kinyinya. umuyobozi w’uru ruganda  Jacqueline Hellevik Mugabushaka aganira n’itangazamakuru yavuze ko afite intego  yo kubona uruganda rw’ibijyanye no gukora imideli mu Rwanda rwagutse rugafata indi ntera.

Jacqueline Hellevik Mugabushaka washinze uru ruganda yavuze ko yifuza kubona imyenda/imideli yakorwe mu Rwanda ijyanwa hanze aho kuguma mu Rwanda ngo abanyamahanga bazane iyabo gusa.

Yagize ati “intego njyewe mfite ni uko bizajya bijya hanze bikerekana ishusho y’u Rwanda aho kugira ngo bigume aha dukomeze kwibaza ngo umwambaro runaka, umuhanzi runaka, umunyamideli runaka, ariko na rimwe ntihazagire ikintu kigera hanze. Nifuza kuba umwe mu bazabiharanira aho kugira ngo bariya bo hanze bave hariya baze aha, ahubwo twe tujye tubasangayo tubashyiriye ibyo dukora.”

Yongeyeho ko imyambaro bakora izabasha no kuzajya ihatana ku rwego mpuzamahanga nubwo hakiri ibibazo bikomeza kubazitira gusa ngo biyemeje guhanga nazo bakora n’imbaraga zabo zose bafite.

Kugeza ubu bamaze kubona abanyamideli umunani basanzwe bazwi mu Rwanda bazamurika imyambaro bakora nubwo batararangiza gutoranya abo bazakorana na bo bose.

Hakizimana ‘Shinny’ Abdallah uyoboye imyiteguro y’ibi birori yavuze ko bizaba bifite intego yo kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda mu kwikorera imyambaro ibabereye

Uyu mubyeyi , Jacqueline Hellevik Mugabushaka yatangiye kwerekana imideli  mu 1997, Kuri ubu yari akiba  mu Bubiligi  avuga ko ari umwe mu mubamuritse imideli bwa mbere ibi birori bicyaduka mu Rwanda, akaba yaragarutse mu Rwanda  aje gushinga uruganda rwayo yise Cretos Productions, mu rwego rwo kugaragaza imbaraga z’Abanyarwanda mu gukora imyambaro myiza kandi ihendutse.

i
Imwe mu mideli izerekanwa muri ibi birori
Christelle Kabagire ni umwe mubambikwa na Cretos Production

Jacqueline Hellevik Mugabushaka nyiri Cretos Production na Marina mukiganiro n’itangazamakuru
Marina umwe mubahanzi bazaririmba muri ibi birori
Jacqueline Hellevik Mugabushaka avuga ko imideli izerekanwa itandukanye n’imwe y’imyenda ikozwe mubitenge abantu baribsazwe babona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger