AmakuruAmakuru ashushye

Ibiro by’ikinyamakuru IGIHE byafashwe n’inkongi y’umuriro (+Amafoto

Mu mafoto ndetse n’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yerekana inyubako y’aho bita kwa Ndamage rwagati mu mujyi wa Kigali hari gushya hakongotse, ndetse n’inyubako ikoreramo IGIHE LTD nayo yakongotse yahiye cyane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko hahiye etage ya kane ikinyamakuru Igihe.com gikoreramo.

Ishami rya Polisi rizimya inkongi y’umuriro ryahageze rirazimya ariko ntiharamenyekana agaciro k’ibyahiye cyangwa byangirikiye muri iyi nkongi.

Bivugwa ko uyu muriro watangiye ahagana saa yine z’ijoro utangirira ku gice kireba kuri Surfo ugana kuri REG.

Ikindi kivugwa ngo ni uko igice cyose cya etage ya mbere hejuru cyahiye kirakongoka ndetse na etage ya kabiri uturutse hasi yahiye.

Gusa ubwo ibi byabaga abantu benshi bari batashye bagiye mungo zabo.

Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro cyangwa niba hari uwaba yatakarijemo ubuzima, gusa turakomeza kubakurikiranira iby’aya makuru n’icyaba cyateye iyi nkongi byagaragaraga ko ifite ubukana bukabije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger