AmakuruUtuntu Nutundi

Ibintu 10 ukwiye kwitaho niba umererwa nabi igihe wakoze urugendo n’imodoka cyangwa indege

Hari abantu benshi batagubwa neza igihe bakoze urugendo n’ibinyabiziga bitandukanye nk’indege, ubwato cyangwa se Imodoka bitewe n’uko umubiri wabo udafite ubushobozi bwo kwihanganira ikintu gishya vuba cyangwa se izindi mpinduka izo ari zo zose.

Ubusanzwe ibi, ni uburwayi buba bwarafashe uwo muntu ariko hagati aho bukaba ari uburwayi bufatwa nkaho buza mu buryo bw’imyumvire cyangwa se imitekerereze y’umuntu.

Ubusanzwe ibi bikunze kwibasira abana bari mu kigero cy’imyaka 2-12 y’amavuko, ababyeyi batwite, n’abandi bantu bashobora kuba bagira ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda ndetse n’iseseme.

Ubu burwayi bugaragarira mu bimenyetso birimo;

Iseseme,Kuruka,kuzungerera, guciragura ndetse no kumva utameze neza.

Uburyo 10 wakoresha kugira wirinde ko ubu burwayi bukugeraho igihe uri ku rugrndo.

  1. Mbere yo gufata urugendo banza urye kandi unywe ndetse n’igihe uri mu rugendo byaba byiza ariko bigenze. Irinde gufata ibiribwa cyangwa se ibinyobwa ibyo ari byo byose bituma wumva uhindutse cyangwa se bitumvikana neza n’umubiri wawe. Ikindi ugomba kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi kuko bishobora gutuma umererwa nabi.
  2. Ugomba kwirinda ibiryo buhumura cyane kugira ngo urwanye ikibazo cy’iseseme.
  3. Igihe ugeze mu modoka cyangwa mu ndege, gerageza gufata umwanya umenyereye neza ko ukugwa neza kuko bigufasha kumererwa neza. Ushobora kwicara hagaticyangwa se inyuma utahashoboye bikakubera bibi.
  4. Jya wirinda kwicara mu myanya iratuma ugenda uri kureba aho uri guturuka.
  5. Gerageza ufate icyicaro mu myanya y’imbere, byaba na byiza wakwicara hafi y’umushoferi( Utwaye).
  6. Irinde kugenda usoma ikinti icyo ari cyo cyose mu gihe uzi neza ko ufite iki kibazo. Mubyo ugomba kwirinda harimo ibitabo,ibitanyamakuru, ubutumwa bwinshi bwo kuri Telefone n’ibindi…).
  7. Niba uri mu rugendo n’imodoka cyangwa ubwato irinde kwicara ahantu ushobora gukura n’umwuka wayo.
  8. Niba bishoboka uri mu rugendo fungura ikirahure, kuburyo uragenda uri kubona umwuka mwiza.
  9. Geregeza kujya kure y’undi muntu ubona afite icyo kibazo kuko igihe bimubayeho uri hafi ye nawe ushobora guhita ugira ingaruka zo gufatwa.
  10. Mu gihe uzi neza ko ufite icyo kibazo. Ushobora no kwegera muganga mbere y’uko ufata urugendo hari imiti n’izindi nama yaguha zikagufasha gushika amahoro aho werekeza utazahajwe na cyo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger