AmakuruImikino

Ibibazo by’umuryango byatumye Sibomana Patrick afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda

Umunyarwanda Sibomana Patrick uzwi ku kazina ka Pappy wakiniraga ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda mu rwego rwo kuba hafi y’umugore we.

Uyu musore wakiniraga APR FC yari yarageze muri iyi kipe yo muri Belarus muri Kanama umwaka ushize, ayisinyamo amasezerano y’imyaka itatu gusa biba ngombwa ko asiga i Kigali Uwase Housnat Sultan bari bamaze amezi atatu barushinze.

Pappy avuga y’uko yakoze ibishoboka byose ngo umugore we abe yamusanga i Burayi, gusa ntibyakunda kubera ikibazo cy’ibyangombwa. Kuva yagera i Burayi, Pappy na madamu we babonaye inshuro imwe ubwo yajyaga kumusura mu Ukwakira k’umwaka ushize.

Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru, Pappy yavuze ko ibibazo by’umuryango ari byo byatumye afata icyemezo cyo kugaruka n’ubwo agitegereje ko ikipe akinira yemera kumurekura.

Ati” Ni amahirwe nari nabonye kujya gukina ku mugabane w’u Burayi, byari byanshimishije ariko ubu ndabona bingoye cyane kuko nagerageje uburyo nabana n’umuryango wanjye [umugore n’umwana] biranga.”

“Ubu rero mba mpangayitse cyane kuba ntari kumwe nabo. Nk’ubu kuva umwana wanjye yavuka ntarambona, ntabasha kunyumva. Mbona rero nta cyo naba nkorera kuko umuryango niwo wa mbere.”

Sibomana yahishuye y’uko amakipe ya APR FC yahoze akinira na Rayon Sports ari kumuganiriza, gusa ngo n’aho yaza muri imwe muri zo yasinya amasezerano y’igihe gito agashaka uko asubira i Burayi.

Pappy ari kumwe na madamu we.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger