Amakuru

Huye:Ikamyo ya HOWO yagonze umwana ahita ahasiga ubuzima

Mu Karere ka Huye, ni mu Ntara y’Amajyeofo habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yagonze umwana w’imyaka itatu agahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2022, ikozwe n’iyi kamyo itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’iminota 40. Yabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Gatobo, Umurenge wa Mbazi.

Ni hafi y’aho bene iyi modoka n’ubundi mu minsi yashize yari yagonze inzu ebyiri, ku bw’amahirwe ntihagire uwo ihitana kuko nta muntu wari muri izo nzu.

CIP Habiyaremye ati “Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite purake IT 369 LG yari itwawe na Girinshuti Nepomuscène w’imyaka 40, yagonze umwana witwa Umuheshawumugisha Sandra ufite imyaka itatu n’amezi atatu, ahita yitaba Imana. Nyuma yo kumugonga yatorotse n’imodoka, turacyarimo kumushakisha. Gusa twabashije kumenya purake zayo kandi dufite icyizere ko bidatinze tumufata.”

Iyi mpanuka ngo yatewe n’uko umushoferi yagendaga nabi, umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Shoferi naboneka ngo azahanirwa ko yagonze akiruka, ariko anahanirwe kugonga umuntu akamwica, bihanirwa igifungo kitarengeje amezi atandatu cyangwa amafaranga acibwa n’urukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger