AmakuruPolitiki

Gen Muhoozi yasabye se kumusubiza mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, Gen Muhoozi wakuwe ku mwanya w’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yasabye se Perezida Museveni kongera gusubizwa inshingano

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yasabye se kumusubiza mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda.

Ati “UPDF iracyari igisirikare cyanjye, Afande Mzee (Perezida Museveni), ndashaka ingabo zanjye.”

Kuva Muhoozi yakurwa kuri uyu mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka nta wundi mwanya arahabwa mu ngabo uretse kuba Umujyanama wa se mu by’umutekano.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yahishuye kandi ko umunsi umwe azaba Perezida wa Uganda. Ati “Amahirwe akunda abana b’Imana,nzaba Perezida wa Uganda umunsi umwe!.”

Muri iyi minsi,Gen Muhoozi akomeje kwerura akagaragaza ko afite gahunda yo gusimbura se ku butegetsi nubwo atarabyemeza bidasubirwaho.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger