AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barurira kuyihombya

Resitora yitwa Amoris VIP ikorera mu mujyi wa Huye mu ntara y’Amajyepfo, yihanangirije abakiriya bayo barura ibiryo byinshi ibasaba kubicikaho, ngo kuko biyiteza igihombo.

Mu itangazo Amoris Restaurant yasohoye mbere yo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, yihanangirije abakiriya bayo ivuga ko “barura batsindagira cyangwa bubaka inzu ku isahani”.

Iti: “Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba kiriya barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura, ko guhera none nta mu kiriya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani.”

Ubuyobozi bw’iyi resitora bwakomeje buvuga ko “uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero (amafaranga yarurira) azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera”, bwungamo ko “Abafite box ntibemerewe kuziyaruriramo, bazajya bazitanga babarurire”.

Amoris VIP Restaurant isanzwe ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Ni resitora ahanini iriramo n’abanyeshuri b’iriya Kaminuza bishyura Frw 38,000; bakariramo ku manywa na nijoro.

Amakuru avuga ko hari bamwe mu basore barira muri iyi resitora barurira ibiryo kubimara ndetse na zimwe mu nkumi za Kaminuza zihitamo kuzana ama box ajyamo ibiryo biruta kure ibyajya ku isahani, ikaba impamvu ba nyiri resitora ya Amoris bataka ibihombo.

Ugererantije usanga ifunguro muri iriya resitora rihagarariye Frw 650, mu gihe resitora nyinshi zemerera abakiriya kwiyarurira zibishyuza byibura Frw 1,000 ku ifunguro.

Ibi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babiheraho bavuga ko iriya resitora na yo yakabaye yongera amafaranga aho kwihanangiriza abakiriya bayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger