AmakuruAmakuru ashushye

Huye: Habaye impanuka ihitana umukobwa wari ugiye ku kazi

Saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu  kagari ka Butare Umurenge wa Ngoma mu masangano y’umuhanda bita ko ari uwo kwa Bihira ho mu karere ka Huye, imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO yagonze moto yanyuraga kuri iyi FUSO (dépasser) ikandagira umutwe umukobwa wari utwawe kuri iyi moto ahita apfa .

Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko umumotari wari utwaye moto yashatse kunyura kuri iyi FUSO yagendaga yihuta hanyuma umukobwa wari uyiriho agwa hasi imodoka ihita imukandagira umutwe urameneka ahita apfa urugendo rwe rwo kujya ku kazi n’ubuzima bwe birangirira aho.

Nyakwigendera Devotha Mukundwa, wari uri mu kigero cy’imyaka 25  yari agiye kukazi ku Ngoro y’Umurage w’u Rwanda i Huye avuye i Tumba.

Police ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’ubuteganye bucye bw’uwari utwaye Fuso witwa Nishyirimbere, mu gihe hari ababonye iyi mpanuka bemeza ko umushoferi yari atwaye ari kuvugira kuri telephone kandi nyamara Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda idahwema kubibuza abashoferi.

Umubiri wa Devotha Mukundwa wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro, umumotari wari umutwaye yakomeretse ajyanwa kwa muganga, naho Nishyirembere wari utwaye Fuso ajyanywa kuri station ya Police ya Ngoma.

Andi mafoto twanze kuyashyira mu nkuru kuko hari abo yahungabanya

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger