Hon Christophe Bazivamo yatangije ubwogero bwiswe “BOSEBABIREBA” i Rubavu
Itsinda ry’abashyitsi bo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba riyobowe na Hon Christophe Bazivamo ryasuye Akarere ka Rubavu , aho bahatangije ubwogero bw’intoki bise Bosebabireba.
Kimwe mu byabagenzaga nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabyanditse kuri Twitter kwari ukuhatangiza uburyo bugezweho bwo gukaraba intoki mu rwego rwo gukomeza kwirinda indwara zandura harimo na COVID-19.
Christophe Bazivamo yagaragaje ko hari umushinga uyu muryango watangiye wo gushyiraho izindi ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 ku mipaka ihuza ibihugu byo muri uyu muryango, harimo n’iyihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu nacyo cyasabye kwinjira muri uyu muryango.
Ni umushinga ufite ingengo y’imari ya Miliyari 1.8 Frw, akaba asaba uturere dukora ku mipaka gutegura ibyo tuzakora kuko uyu mushinga ufite amezi atatu kandi ngo ibikorwa nibitinda kugaragazwa amafaranga azasubirayo.
Yagaragaje ko uyu muryango uri no muyindi mishinga yo guhuza imipaka y’ibihugu bitandatu bigize uyu muryango, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi, gushyiraho ifaranga rimwe na Banki nkuru y’uyu muryango.
Ziriya ntumwa zisuye ahari Agakiriro ka Mbugangari ndetse n’umupaka witwa La Corniche n’undi witwa Petite Barrière, aha hakaza ari ho hashyirwa bwa buryo bushya bise ‘Bosebabireba.’
Umupaka wa Rubavu ni umwe mu mipaka isurwa cyane n’abashyitsi baza mu Rwanda kureba uko rukorana ubucuruzi n’abaturanyi barwo.