AmakuruAmakuru ashushye

Hatangajwe igihe ntarengwa impunzi ziri mu nkambi ya Gihembe zizaba zageze i Mahama

Inkambi ya Gihembe ituwemo n’impunzi z’abanye-Congo. Bamwe mu bayivukiyemo bavuga ko batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

Impunzi zisaga ibihumbi icyenda zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi zirinubira kuba zigiye kwimurwa zikajyanwa mu nkambi ya Mahama aho zivuga ko ubuzima bugiye kongera kuba ingume kandi zari zimaze gutekana.

Nubwo bavuga ibi ariko Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zizaba zamaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

Abatuye muri iyi nkambi bavuga ko bibaza uko bizagenda ku bikorwa by’iterambere bari bamaze kugeraho mu myaka isaga 20 bahamaze baba muri Gicumbi.

Ibikorwa by’ubucuruzi, serivisi z’ubuzima, ibikorwa remezo by’amazi n’uburezi ni bimwe usanga mu nkambi y’impunzi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi.

Nyuma yo gutangarizwa ko bazimurirwa mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, bavuga ko bibaza uko bizagenda ku bikorwa na Serivise bari bamaze kugeraho.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri kigisha imyuga itandakanye cyigwamo n’abana b’abakobwa bo muri iyi nkambi batewe inda, Soeur Odette Uwamariya avuga ko kuba bamwe mu bo bigisha bagiye kwimurwa bakajyanwa i Mahama, bizabasigira icyuho kandi n’ubumenyi bari bamaze kuhakura busubire inyuma.

Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe, Murebwayire Goreth, we avuga ko kwimura izi mpunzi byatewe n’uko aho iherereye ari mu manegeka.

Ahumuriza izi mpunzi kuko aho zirimo kwimurirwa i Kirehe, zizasangayo iyi mishinga y’abaterankunga n’ibi bikorwaremezo.

Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti, yavuze ko abafite impungenge badakwiye kuzigira kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

Ati “Kuba bagiye kujyanwa i Mahama nta muntu byagateye impungenge kuko aho bagiye n’ubundi bagiye mu nkambi kandi isanzwe ikora. Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari. Uburyo bakoraga kugira ngo babeho bazakomeza n’i Mahama babikore kandi nicyo bafashwaga bazakomeza bagifashwe. Mahama ni nziza pe kuko iraruta inkambi y’aha ngaha.”

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko kuba impunzi zitujwe muri iyo nkambi zigiye kwimukira i Mahama bitazababuza gukomeza gukorana nazo no kuzishyigikira mu buryo bunyuranye.

Yagaragaje ko no muri iyo nkambi ibikorwa bizakomeza cyane ko imwe mu mishinga ihari iteganyijwe kuzarangirana na 2023.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yagaragaje ko bamaze gutanga inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 5 z’amadorali, ni hafi miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu mishinga inyuranye yo gufasha impunzi mu mibereho yazo kandi ko batazahwema gukora ibikorwa nk’ibyo.

Biteganyijwe Ibikorwa byo kwimura impunzi bizasubukurwa ku wa 20 Nzeri 2021 kandi ku ikubitiro hazagenda impunzi 500 zisanga izindi 2393 zajyanwe muri Gicurasi uyu mwaka zibarurwa mu miryango 520.

Mu 1997 ni bwo izi mpunzi z’Abanyekongo zageze mu nkambi ya Gihembe, kuri ubu impunzi 2392 zamaze kugera mu nkambi ya Mahama, izindi 9922 nizo zisigaye mu nkambi ya Gihembe, nazo zikaba zigiye kugenda zimurwa mu byiciro.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko biteganijwe ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka, izi mpunzi za Gihembe zose zizaba zamaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama, ndetse hari izamaze kugerayo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger