Uncategorized

Hemejwe umusoro ntarengwa abakoresha Facebook, Twitter, Whatsapp na Instagram bazajya batanga

Inteko ishinga Amategeko muri Uganda bidasubirwaho yemeje itegeko rishyiraho umusoro ntarengwa abakoresha imbuga nka Facebook, Whatsapp, Instagram, Viber, Snap chat, Twitter n’izindi bazajya basora ku munsi.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko buri munsi, abakoresha izi mbuga nkoranyambaga bazajya basora amaashiringi 200 . Ibi ngo Leta ya Uganda ikaba yabikoze mu rwego rwo kurwanya amakuru y’ibihuha.

Iri tegeko riratangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga nubwo hakiri urujijo ku bijyanye n’uburyo rizashyirwa mu bikorwa n’ibijyanye nuburyo bazakusanya iyi misoro.

Iri tegeko rizanashyiraho indi misoro idasanzwe irimo ungana na 1% ku mafaranga yoherezwa n’abakoresha uburyo bwa ‘mobile money,’ ibintu byarwanyijwe na Sosiyete Sivile ya Uganda ivuga ko bizabera imbogamizi abakennye bakoresha gake serivisi za banki.

Ubwo bari mu nteko babiganiraho, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari David Bahati yavuze ko kwiyongera kw’imisoro itangwa mu gihugu bizabafasha kongera ingengo y’imari y’igihugu.

Iri tegeko rije nyuma yaho igihugu cya Uganda kigifite umuzigo wo kumenya neza Sim Card zikoreshwa ndetse bakaba baranatangiye kuzibarura yewe nizavuye ku murongo bakazisubizaho.

Muri Uganda abantu bagera kuri miliyonin 23.6 batunze telefoni mu gihe abakoresha ‘internet’ ari miliyoni 17 gusa, bikaba bitaramenyekana neza uko hazajya hemezwa abasuye imbuga nkoranyambaga bagomba gucibwa umusoro.

Nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwamaganira kure iri tegeko bavuga ko ari uguhonyora uburenganzira bw’abakoresha imbunga nkoramyambaga, mu gihe byaba bishizwe mu bikorwa, Uganda yaba ibaye igihugu cya kabiri gisoresha abakoresha izi mbuga nyuma ya Tanzaniya iherutse kwemeza itegeko nkiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger