AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Hatangajwe impinduka nshya ku mibereho y’abarimu

Hashize imyaka itatu kuva mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kwita ku iterambere rya mwarimu, aho abarimu b’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye bongererwa 10% by’umushahara wabo wa buri kwezi.

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 3 yiga ku iterambere rya mwarimu by’umwihariko nyuma y’icyorezo cya Covid-19

Abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izifite aho zihuriye n’uburezi bari kuganira ku iterambere rya mwarimu muri Afurika no ku Isi hose.

Muri iyi nama Mpuzamahanga ya 13 y’Ihuriro ry’Abarimu, iri kubera i Kigali hagati ya tariki 1-3 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu guhugura abayobozi b’amashuri.

Byatangajwe ko iki ikigo cyitezweho kujya gihugura abayobozi b’amashuri kuva ku abanza kugera muri Kaminuza, hagamijwe kubaha ubumenyi butuma babasha kuyobora no gucunga neza amashuri.

Muri iyi nama Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati “Muri uwo murongo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa turateganya gushyiraho Ikigo Nyafurika cyigisha kuyobora amashuri, kizaba gifite intego yo gufasha guverinoma za Afurika kubaka ubusobozi mu guteza imbere imiyoborere y’amashuri.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugeza ubu ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bigeze kure ku buryo hari icyizere ko iki kigo cyatangira mu bihe bya vuba.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), igaragaza ko nko mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara hari icyuho cy’abarimu barenga miliyoni 15.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas-Tamez, avuga ko icyo cyuho gishingiye ku mpamvu ebyiri zirimo umushahara muto ndetse n’imiterere y’akazi k’ubwarimu.

Ati “Kuba ku Isi hose hari ikibazo cy’ubuke bw’abarimu, birakomeye kubyumva ariko impamvu zibitera zirimo kuba amafaranga bahembwa akiri make ariko na za gahunda zigamije kubafasha zikaba zigishyirwamo amafaranga make.”

Carlos Vargas avuga ko kugeza ubu ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’uburezi ikiri ikibazo cyane kuko nibura yagakwiye kuba iri hagati ya 15-20% aho kuba hagati ya 3-6% by’ingengo y’imari y’ibihugu byose.

Muri iyi nama Carlos Vargas yagize ati “Amafaranga ibihugu bishyira mu rwego rw’uburezi iyo urebye usanga akiri ikibazo gikomeye, ni bimwe mu bituma n’abarimu bahembwa make, bigatera icyo kibazo cyo kuba hari benshi bahitamo kwiga ibindi aho kwiga uburezi.”

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’imibereho ya mwarimu n’iterambere rye mu buryo bw’umwuga n’ubumenyi, aho umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azafashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters”.

Binyuze muri iyi gahunda umwarimu yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho.

Mwarimu ni we nkingi ya mwamba mu rugamba ruganisha ku ireme ry’uburezi buhabwa abana kuva ku biga mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza.

Ntabwo umusaruro wa mwarimu ushobora kuba mwiza atahawe ibimufasha kugira ngo yigishe neza.

Kuri ubu mwarimu ari ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi za Leta zigamije gukemura ibyo bibazo byo kubaka uburezi buhamye.

Mu mwaka ushize guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya bagera mu bihumbi 28 mu gihe muri uyu mwaka abashyizwe mu kazi ari ibihumbi 30.

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 3 yiga ku iterambere rya mwarimu by’umwihariko nyuma y’icyorezo cya Covid-19
Twitter
WhatsApp
FbMessenger