AmakuruImyidagaduro

Harmonize yihanije Diamond Platnumz uheruka kumusebereza umukunzi

Umuhanzi Harmonize uri mu bafite igikundiro kinshi muri Tanzania, yihanije Diamond Platnumz usanzwe ari umuyobozi we mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Baby Records (WBC), nyuma y’amagambo atari meza yavuze ku muzungukazi bakundana.

Ni nyuma y’uko Diamond atangaje impamvu yirukanye Mwarabu Fighter wahoze ari umurinzi we. Diamond mu ndirimbo nshya ye yise “Inama” ahuriyemo na Fally Ipupa, yahishuriye isi ko Mwarabu Fighter wahoze ari umurinzi we yari afitanye umubano wihariye na Sarah Michelotti, umukunzi wa Harmonize.

Mu ndirimbo Inama hari aho Diamond agira ati” “Mwembamba mwenene uwe na pesa kama Dangote (Dangote), penzi halijali umasikini laweza penda mtu yoyote, penzi sio somo ukasome kwa kitabu, penzi limefanya Harmonize afukuzishe Mwarabu.”

Tugenekerereje mu kinyarwanda yagize ati” Ukuri ni uko ufite amafaranga menshi nka Dangote, gusa mugenzi wawe atitaye ku bukene bwe yakunda buri umwe, urukundo ntabwo ari isomo umuntu yasoma mu gitabo, urukundo rwatumye Harmonize yirukanisha Mwarabu.”

Aya magambo yababaje cyane Harmonize avuga ko ibyo Diamond yakoze ari agasuzuguro.

Ati” Aka ni agasuzuguro! Kuvuga ko umugore wanjye yaryamanaga na Mwarabu. Nta kindi nabikoraho! Umugisha kuri mwese Imana nibishaka!”

Su bwa mbere ibyo kuba Mwarabu yararyamanaga n’umukunzi wa Harmonize bivuzwe, dore ko no mu mwaka ushize Umunyamideri Mambi Kimabi yari yabisakaje, gusa akamaganirwa kure.

Mwarabu ushinjwa guca inyuma Harmonize we avuga ko yatandukanye na Diamond kubera kumukoresha imirimo ivunanye, bityo ntanabone umwanya wo kwiyitaho. Ngo hari n’ubwo Doamond yamutumizagaho yamugeraho akererewe bikarangira amukase umushahara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger