AmakuruImyidagaduro

Harmonize yavuze ku birikugugwa ko ari mu rukundo na Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond

Umuhanzi Harmonize uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika, yongeye gutera utwatsi ku bihuha bimaze iminsi bivugwa byerekeranye n’umubano we ndetse na Hamisa Mobetto wakanyujijeho na Diamond Platnumz ndetse akaza no kumubyarira.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Kenya, uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ’Single Again’ yavuze ko nta muntu bari mu rukundo ndetse anashimangira ko we na Mobetto ari inshuti zisanzwe cyane rwose.

Yagize ati “Ndakeka ibivugwa ko dukundana ari ibyo abantu bitekerereza rwose, twebwe turi inshuti zisanzwe kuko hagati yanjye nawe nta birenze”.

Abajijwe niba Mobetto yahuza n’ibyiyumviro by’umukunzi yifuza kuba yagira, uyu muhanzi yasubije ati “Yego rwose arabyujuje ni mwiza cyane nka bagenzi be pe!”.

Yagize ati:” Njyewe rwose nta kintu ajya ambwira na kimwe ku byerekeranye na Diamond n’umwana babyaranye (Dylan).

Harmonize yavuze ko atajya yivanga mu bintu bya Mobetto ahubwo ko yubaha ahahise he ndetse n’ibiri hagati ye na Diamond.

Umubano udasanzwe hagati ya Mobetto na Harmonize watangiye kuvugwa cyane ubwo Harmonize yasangizaga abamukurikirana amafoto agaragaza aba bombi basa n’abaryohewe ubuzima bigaragara nk’abari mu rukundo.

Kuva icyo gihe abafana batangiye kuvuga ko aba bombi bibereye mu munyenga w’urukundo gusa ariko ubwo yari muri Kanama 2023, Mobetto nawe ubwe yavuze ko atari mu rukundo na Harmonize ndetse anahamya ko ari inshuti bisanzwe.

Icyo gihe yabivugaga, yari ku kibuga cy’indege yakira umukunzi we, Kevin Sowax ndetse ahamya ko rwose yibereye mu munyenga w’urukundo na rwiyemeza mirimo ukomeye.

Umukunzi we abajijwe ukuntu yiyumva iyo yumva Mobetto avugwa cyane mu rukundo na Harmonize, yavuze ko rwose nta birenze ndetse ko nta n’icyo yabihinduraho kuko iyo ukurikirwa n’abantu benshi, unavugwaho byinshi, avuga ko icya mbere ari we n’umukunzi we bameranye neza cyane.

Harmonize yatangiriye umwuga we wa muzika mu nzu ya Wasafi iyobowe na Diamond hanyuma aza kuyisezera ashinga iye ayita ’Konde Gang’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger