AmakuruImyidagaduro

Harmonize agiye kwinjiza itsinda rya Navy Kenzo muri WCB wasafi

Rajab Abdul Kahal [Harmonize] umwe mu bahanzi bakomeye bakorera mu nzu itunganya umuziki ikanita kubikorwa n’inyugu z’abahanzi WCB Wasafi  yahaye karibu muri Wasafi itsinda Navy Kenzo rimaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Harmonize ukunze kwiyita akazina ka Kondeboy ibi yabitangaje abinyujije kurubuga rwa Instagram  agira ati “Mu mfashe duhe ikaze Navy Kenzo muri Wasafi , njye sinkunda ibintu byo kubika amabanga gusa ari aho, ubundi tuba dutinya nde??? , Murakaza neza mu muryango”

Nyuma yo guha ikaze iri tsinda  rigizwe na  Nahreel n’umugore we  Aika , aba nabo bahise bamusubiza baseka cyane bati “ni usafi tu”

Iri tsinda ryashinzwe na  Nahreel ubusanzwe witwa Emmanuel Mkono  akaba yaranashinze studio yitwa  The Industry Studios.

Iri tsinda ryamamaye  cyane mu ndirimbo nka “Kamatia Chini”, “Game ” bakoranye na Vanessa Mdee, “Bajaj “bakoranye na Patoranking.yakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Kuri ubu hari indirimbo nshya bafitanye na Diamond Platnumz bayise “Katika”

Navy Kenzo baherutse gukorana  indirimbo na Diamond-Platnumz (Boss wa WCB Wasafi)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger