AmakuruImyidagaduro

Hari ibyo David Bayingana anenga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Umunyamakuru umaze igihe kitari gito akurikirana imyidagaduro byumwihariko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star asanga hari byinshi byakagombye guhinduka mu migendekere y’iri rushanwa kuko ngo uburyo ritegurwamo bumaze kurambirana.

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 nibwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 ryasojwe, aho ryegukanywe na Bruce Melodie, naho Christopher akegukana icy’umuhanzi watowe cyane n’abafana mu gihe kandi hahembwe abahanzi batanu ba mbere abandi bagataha amara masa.

Uko irushanwa riteye, umuhanzi uryegukanye ntabwo ku yindi nshuro yarijyamo, ibi nibyo bituma King James, Tom Close, Riderman, Butera Knowless, Dream Boys, Jay Polly na Urban Boys batarasubiye muri iri rushanwa ukundi bikaba bivuze ko na Bruce Melodie mu gihe ntacyaba gihindutse nawe atarisubiramo.

Umunyamakuru David Bayingana asanga iri rushanwa ryarabaye nk’igisheke cyamaze gukamukamo uburyohe akaba asaba abaritegura guhindura uburyo rikorwamo.

Yagize ati”Njyewe Guma Guma narayirambiwe, ibaye inshuro nyinshi nibahindure umushinga  si ubwa mbere mbivuze. N’iyo uryamye  nijoro ntabwo uryamira uruhande rumwe ngo bucye urihindukiza , abantu iyo  bareba ikintu kisubiramo ntabwo ari byiza. Uyu mushinga ni umwe mu mishinga yabayeho muri iki gihugu mu mateka ariko ni umushinga ushaje yagombaga kugarukira ku nshuro ya gatanu.”

Bayingana avuga ko kuvuga ko abahanzi bahora bavuka atari byo byakagombye gushingirwaho ngo irushanwa rikomeze kandi hatari abahanzi bakomeye nk’abegukanye amarushanwa yabanje.

Ati”Ntago buri mwaka ubona abahanzi bashya beza bazana imbaga nk’iyari yaje haba finale abantu baza kubera amazina y’abahanzi bakomeye , ntabwo umuhanzi akomera mu mwaka umwe. Uko bagenda bavamo hasigara icyuho, reka nkubwire ukuri ntabwo King James ari Mico, ntabwo Riderman ari Khalifan, Riderman amaze imyaka icumi yiyubaka n’aho Khalifan amaze umwaka umwe cyangwa ibiri yiyubaka abo bantu urumva bakunyura mu buryo bumwe ?”

Ibi si ubwa mbere abivuze kuko yagiye abitangaza ubwo yabaga yitabiriye ibitaramo bitandukanye by’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 8. Ubwo yari i Musanze yavuze ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ridahambaye cyane ugereranyije niryabanje.

David yagize ati:” Iri ntabwo rihambaye, bongere amafaranga ariko si amafaranga na guma guma gusa bahindure umushinga nitibe kurushanwa muri ubu buryo, ubu twarabukunze ariko bumaze kurambirana.”

Ibi ntabwo ari Bayingana ubivuga wenyine kuko abantu benshi batandukanye bagiye bakurikiranira hafi iri rushanwa bagiye batangaza ko bakwiye guhindura imitegurire y’iri rushanwa harimo no guhindura abahanzi baryitabira kuko ubu aho bigeze ngo umuntu ashobora kuvuga uzegukana irushanwa rigitangira bitewe n’amazina aba ari mu irushanwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger