AmakuruAmakuru ashushye

Hari ibintu bitatu Perezida Kagame abona Abanyarwanda bakwiriye guhuriraho

Ku wa 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, Perezida Kagame yasabye abayobozi kurangwa no kwiyoroshya kuko aricyo kibagira abayobozi beza, biyumvwamo n’abo bayobora kandi umusaruro ukaboneka byoroshye.

Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu byo yabwiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Mu kwizihiza iyi sabukuru, hatanzwe ishimwe ry’abarinzi b’igihango ku bantu barindwi, bashimirwa uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri  yavuze ko gutsinda intambara ari ukugera ku ntego wiyemeje, by’umwihariko kuri we ni ukugera ku Rwanda ruteye imbere.

Mu mpanuro ze, yagarutse ku ngingo Abanyarwanda bose bakwiriye gushyira imbere harimo ubumwe, umutekano n’iterambere ku buryo babihuriraho kandi buri wese akumva ko atibereyeho ahubwo abereyeho mugenzi we.

Ati “Uko turi aha dushobora kuba dufite ibitekerezo bitandukanye […] ariko ntabwo nziko dutandukana ku gushaka umutekano, iterambere cyangwa se kuba dushaka ubumwe kuko nicyo gihugu. Ubumwe buvuze igihugu abagituye biyumvamo ko ari icyabo kimwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu uzavuga ko adashaka ubumwe, aba yahindutse umwanzi w’abanyarwanda n’igihugu. Uwo ni kimwe n’uwanga iterambere n’amahoro.

Ati “Hari ubwo abantu babivanga. Kuba wowe ushaka kunyura mu nzira yindi itajyanye n’iy’undi ndetse bakabikoresha ko hatavamo amahoro cyangwa se ubumwe, cyangwa se iterambere.”

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo [Jenoside yakorewe Abatutsi], ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.

Ati “Birantangaza, hari abantu babikubwira, ngo yagiye muri biriya Birwa byo mu Nyanja ya Pacifique, ibilometero nk’ibihumbi 10 kuva hano. Anyura mu Kibuga cy’Indege bati u Rwanda, bati nibyo, birashoboka? Bati turashaka kuza iwanyu kureba, bati aho tugeze hose batangaho u Rwanda urugero, kuri ibi…Ni ukuvuga rero ko hari ibimaze gukorwa ariko ntabwo bihagije.”

Iyo ngo ari mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo ajya atera urwenya akabwira abo baba bari kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakamubwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba yumva yabuze aho ajya yibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari.

Ati “Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo […] nkashaka aho njya […] nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? Muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.”

“Ariko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n’uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kurangwa no gukunda igihugu, bakarandura utuntu duto dushobora kugisubiza inyuma cyane ko hari ubushobozi burangiza ibyo bibazo.

Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.  Uyu mwaka ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Perezida Kagame yavuze ko ubumwe, iterambere n’umutekano arizo ntego eshatu zikwiriye kuranga abanyarwanda, bose ibyo bakora bagahora babizirikana.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe

Perezida Kagame yashimiye abagore b’ingenzi mu buzima bwe barimo na Madamu Jeannette Kagame babana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger