Amakuru ashushyeImikino

Harabura gutsinda ikizamini cy’ubuzima ngo Djihad abe umukinnyi wa Waasland Beveren

Djihad Bizimana, umukinnyi wa APR FC n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu uri mu Bubiligi aho yagiye gukora igeragezwa birasa n’aho ari mu muryango usohoka muri APR kuko habura gusa gutsinda ikizamini cy’ubuzima ubundi agahita ahabwa amasezerano muri Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi.

Ku wa 10 z’uku kwezi  ni bwo uyu musore ukomoka i Rubavu yerekeje muri iyi kipe aho byari biteganyijwe ko akora igeragezwa mu gihe kingana n’ukwezi kose.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ikipe ye ya APR FC ibicishije ku rukuta rwa yo rwa twitter yatangaje ko Bizimana Djihad umaze iminsi icyumweru cyonyine akora igeragezwa muri Beveren ibizami byose yabitsinze, akaba asigaje ikizamini kimwe cy’ubuzima gusa ubundi agahita aba umukinnyi w’iyi kipe.

Si inshuro ya mbere Djihad agerageje amahirwe yo kujya ku mugabane w’u Burayi  kuko ku nshuro ya mbere bitamuhiriye  ubwo yajyaga gukora igeragezwa mu cyiciro cya kabiri mu Budage mu ikipe ya Fortuna Düsseldorf ariko akaza gutsindwa ahanini bitewe n’uko igihe yahawe atari cyo yagendeyeho , icyo gihe  hari mu 2017.

Ikipe ya Waasland Beveren ikaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, shampiyona ikaba yararangije iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 ubu ikaba irimo ikina imikino yo gushaka itike yo kwitabira irushanwa rya Europa League aho iri mu itsinda rya mbere bakaba bamaze gukina imikino itatu ariko ikaba iri ku mwanya wa nyuma (6) yatsinzwe imikino yose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger