AmakuruImyidagaduro

Hamenyekanye impamvu yatumye Irene Murindahabi asezera ku Isibo TV

Irene Murindahabi mwakunze muri benshi ku isibo TV no mukiganiro The Choice Live gica kuri iyi televisiyo, yasezeye kubakunzi bacyo k’umugaragaro mukiganiro yakoze cya nyuma kuri icyi cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasezye abakunzi be bo ku Isibo Tv ndetse anabasa ubufasha bwo gukomeza kumushyigikira agira ati “Mwiriwe!! Ni M Irene mbashimiye ko mwabanye na njye iki gihe cyose mu mwuga w’Itangazamakuru no mu guteza imbere Impano zitandukanye. nabasabaga no gukomezanya mu Rugendo rushya ntangiye uyu munsi . Nshimiye mwe mukunda ibyo dukora, Ibitangazamakuru nanyuzemo @magicfmrwanda @isangostarofficial [@sundaynightshow] @isibotvofficial @thechoice_live . Ibyo Nakoraga n’ibindi byiyongereyemo byose ubu mbikomereje Kuri Platform ya @mie_empire.rw Be Blessed”

Uyu mugabo uzwiho cyane gufasha n’abahanzi yavuzeko impamvu yasezeye mu gukomeza gukora kuri ino televiziyo ngo nuko agiye gukomeza kwikorera kugiti cye agakora ibintu bye kandi yanakomeje avuga ko ngo ntabwo ikiganiro The Choice live n’Isibo Tv muri rusange arabyibagirwa, ahubwo ngo azajya yinyabya rimwe na rimwe ku cyumweru abasure.

Irene Murindahabi na Phil peter bari bamaze kwigarurira abatari bake mukiganiro The Choice Live, ubu ntabwo bakiri gukorana kuko hasigayeho Phil Perter gusa. Turaza gutegereza umunyamakuru uraza gusimbura M Irene muri iki kiganiro niba nawe araza kubikora neza nkuko uyu musore yabikoraga.

Murindahabi Irene yari amaze imyaka isaga itatu akora ku Isibo Tv, kandi anafasha abahanzi batandukanye harimo uwitwa Niyo Bosco mwakunze cyane mu ndirimbo nka ubugenzute, seka hamwe n’izindi, akanafasha itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zihimbaza imana nka Adonai, Sibayali hamwe n’izindi, ababo ntabwo yabaretse aracyari kumwe nabo, bikekwako aribyo ashobora kugumamo gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger