AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hamenyekanye igihe ‘Casemiro’ wa APR FC azamara hanze nyuma yo gukora impanuka

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo, Mugisha Bonheur bita Casemiro agomba kumara ibyumweru bibiri atagaragara mu kibuga, nyuma y’impanuka yakoze kuri uyu wa Mbere.

Ubwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarukaga mu Rwanda ivuye muri Tunisia, nibwo uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yakoze impanuka mu masaha y’umugoroba ubwo yerekezaga i Kanombe.

Nyuma yo gukora impanuka, Bonheur yahise ajyanwa kwa muganga acishwa mu cyuma basanga yakomeretse ku kuguru ndetse agiramo n’imvune bamushyiraho sima abwirwa ko azamara ibyumweru bibiri ari hanze y’ikibuga.

Uyu musore agize iyi mpanuka mu gihe shampiyona igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru, aho ikipe ya APR FC izatangira yakira ikipe ya Gicumbi FC ku Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger