AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Hakuweho impungenge ku biciro bishya bya Pasiporo byashyizwe ahagaragara

Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwakuyeho impungenge ku bantu bagize ikibazo ku biciro bishya bya pasiporo byashyizwe ahagaragara , bigaragaza ko hari amafaranga yiyongeye ku yari asanzwe.

Ibi biciro byatangajwe nyuma y’ibyatangajwe b mu Iteka rishya rya Minisitiri rigenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Muri iri teka rya Minisitiri ryasohotse ku wa 29 Gicurasi 2019 hagaragaramo ko pasiporo y’abana uyishaka azajya yishyura 25 000 Frw naho pasiporo y’abakuru uyishaka akishyura 75 000 Frw.

Ni ibintu byatumye bamwe batekereza ko ikiguzi cya pasiporo cyazamuwe nyuma y’igihe igurwa ibihumbi 50 Frw, gusa byasobanuwe ko atari ko bimeze.

Ubutumwa Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwanyujije kuri Twitter bugira buti “Ikiguzi cya Pasiporo ntabwo cyahindutse. Ikiguzi gishya kigaragara mu iteka rya minisitiri ni icya Pasiporo nshya ikoranye ikoranabuhanga iteganyijwe gutangira gutangwa muri Nyakanga 2019. Pasiporo isanzwe irakomeza gutangwa ku kiguzi cya 50,000 Frw.”

Ni Urwandiko rw’inzira ruzaba rutandukanye n’urukoreshwa ubu (biometric passport) kuko rwo ruzaba rukoresha ikoranabuhanga (electronic passport).

Muri Mata 2017 nibwo hemejwe ibirango bishya by’inyongera ku rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga rwagombaga gutangira gukoreshwa mu mwaka ushize.

Ku birango hiyongereyeho ingagi mu kugaragaza ubukerarugendo bw’igihugu, hongerwaho ababyinnyi mu kugaragaza umuco w’u Rwanda, Kigali Convention Center n’inzu ya Kinyarwanda kugira ngo igihugu kigaragaze aho kiri ubu n’aho cyari kimeze mu gihe gishije.

Hongeweho n’imigongo nk’ubukorikori bugaragaza ko Abanyarwanda bashobora gukora ibintu byabo kandi bibakomokaho.

Ubwo hatangazwaga ko hagiye gutangwa pasiporo nshya, byemejwe ko hazatangwa imyaka ibiri yo gusimbuza izisanzwe.

Ubuyobozi bushinzwe abinjiran’abasohoka bwavuze ko pasiporo nshya zikoranyemo iorana buhanga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger