AmakuruImyidagaduro

Hadutse impaka ku muzungukazi wasohokanye na Rocky Kirabiranya (+AMAFOTO)

Rocky Kirabiranya umaze kwamamara mu gusobanura Filime, yaratunguranye azana n’umuzungu mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Itahiwacu Bruce amaze mu muziki cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ku bwinshi.

Uyu musore mu minsi yashize yaratunguranye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakoze ubukwe nyamara byari indirimbo yari ari gutegura yiswe ‘Bambe’.

Benshi batunguwe no kubona ayo  mafoto bibaza ukuntu yaba yakoze ubukwe mugihe akunze kumvikana avuga ko ntabukwe ateganya gukora.

Mu mashusho yafatiwe mu gitaramo cya Bruce Melodie  cyabaye taliki ya 06 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena Rocky Kirabiranya yagaragaye ari kumwe n’umuzungukazi ubona ko bahuje urugwiro bigaragra ko aho bitari ubwa mbere bahuye.

Ntabwo byigeze bimenyekana niba uyu bari kumwe yaba ari umukunzi we cyangwa ari uwi bahuriye mu gitaramo gusa ubwo igitaramo cyari kigeze aharyoshye bahuje urugwiro bigera naho babyinana bakaraga umubyimba.

Hafi yaho Rocly yari ahagaze hari Papa Cyangwe n’umukobwa wagaragaye mu ndirimbo ye ‘Sana’benshi bakunze kwita ngo ni Mama Cyangwe.

Ku mbuga nkoranyambaga hadutse impaka benshi bagaruka kuri uyu muzungukazi wari wasohokanye na Rocky Kirabiranye wamamaye mu gusobanura filime .

Ku meza yari yicayeho Rocky yariho Khadafi Pro usanzwe ukora muri Rocky Entertainment nk’umufotozi ndetse na Papa Cyangwe aba bose ubwo umuziki wari ugeze aharoshye buri wese yafashe uwe batangira kubyinana.

Hagati aho Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 ni umwe bari bari muri iki gitaramo. Uyu mukobwa kuva igitaramo gitangira kugeza kirangiye yari ari kubyina ubona yizihiwe.

Mu mashusho atandukanye yafashwe  yagaragaraga ubona yizihiwe cyane ndetse ari kubyina mu buryo bwose ashoboye.

Umuhanzi Ama-G The Black [Amani Hakizimana] yaririmbye indirimbo yahuriyemo na Melodie yitwa ‘ Twarayarangije’ agezemo hagati asa nk’uwibagiwe imirongo igize iyi ndirimbo.

Mu kiganiro uyu muhanzi nyuma yo kuva ku rubyiniro yavuze ko atibagiwe indirimbo ahubwo ari ibyishimo byinshi yari afite.

Uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro inshuro eshatu. Muri izi nshuro buri imwe yazaga yambaye imyambaro itandukanye n’iyo yari yambaye mbere y’uko avaho.

Uretse ibyo, muri iki gitaramo cye yaririmbye indirimbo zirenga 30. Izi ndirimbo zose hari izo yaririmbagaho uduce duto naho izindi akaziririmba uko zakabaye.

Rocky Kirabiranya yari yaserukanye n’umuzungukazi gusa ntibizwi niba ari umukunzi we
Rocky abyinana n’umuzungu bari basohokanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger