Amakuru ashushyePolitiki

Guverinoma yemeje ivanwaho ry’ikiguza cya viza ku baturage bo mu bihugu bya Commonwealth, AU na Francophonie

Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’ivanwaho ry’ikiguzi cya viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (African Union), Commonwealth na Francophonie.

Muri Mutarama nibwo Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruteganya gukuraho amafaranga atangwa n’abakeneye viza zo kwinjira mu Rwanda baturuka mu bihugu bigize imiryango ya Commonwealth, Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, mu rwego rwo kurushaho kwagura amarembo y’igihugu.

Icyo gihe yari muri King’s College i Londres mu Bwongereza yitabiriye inama yahuje u Bwongereza na Afurika.

Umwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, wemeza iyi politiki y’ivanwaho ry’ikiguzi cya viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (African Union), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.”

Ubusanzwe umuntu ukeneye viza y’ubukerarugendo y’inshuro imwe yishyuraga $30, viza yo kwitabira inama yari amadolari 30 ikamara iminsi 30, naho viza y’ubucuruzi ikoreshwa inshuro nyinshi imara umwaka umwe, ikishyurwa $50.

Mu mavugurura yo ku wa 16 Ugushyingo 2017, u Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byarwemereye iyi serivisi ari byo Bénin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Sénégal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare, aherutse gutangaza ko amafaranga yavaga mu kiguzi cya viza atagereranywa n’inyungu igihugu cyateganyaga gifata uyu mwanzuro.

Yagize ati ‘‘Amafaranga tubona muri viza ni miliyari 4 Frw, ni amafaranga make cyane. Nidukuraho Viza kuri abo baturage ba AU, Commonwealth n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa tuzatakaza amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amadorali, ariko umuntu umwe uza mu Rwanda yishyura amadorali 50 kugira ngo abone Viza natishyura akaza mu Rwanda agakoresha nibura amadorali 300 kandi nta muntu uza umunsi umwe ngo agende nibura amara iminsi itatu.’’

Ikurwaho rya viza rinajyanye n’imyiteguro y’Inama ya 26 ya Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) iteganyijwe kubera mu Rwanda ku wa 22-27 Kamena 2020.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yakiraga abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku wa 29 Mutarama 2020, yavuze ko ibyo gukuraho ikiguzi cya Viza bidahagarariye kuri iyi miryango itatu gusa.

Yagize ati ‘‘Tugamije kurushaho korohereza uwifuza kugenderera u Rwanda, dukuriraho ikiguzi cya Viza abaturage bo mu Muryango Afurika Yunze Ubumwe, Commonwealth n’Umuryango wa OIF. Turateganya no gukuriraho iki kiguzi n’abaturuka muri bimwe mu bihugu bitari muri iyi miryango, rero ntimugire ikibazo. Turifuza ko abadusura bakomeza kwiyongera, nari ngiye kuvuga ko tutifuza amafaranga, ariko oya turayashaka, icyo dukuraho n’ikiguzi cya Viza gusa, andi asigaye turayakeneye.’’

Inkuru y’ikurwaho ry’ikiguzi cya viza yakiriwe neza n’abanyamabanga bavuga ko ari icyemezo gikwiye kubera ibindi bihugu isomo mu kwagura ubuhahirane.

Margret wo mu Bufaransa yagize ati ‘‘Ni igitekerezo cyiza, kizanafasha benshi mu bakerarugendo bakiri bato usanga nta bushobozi buhagije bafite kandi wenda bifuzaga kuza mu bikorwa by’ubukorerabushake, cyangwa mu karuhuko gato. Ndateganya kongera igihe nzamara hano kuko narahakunze cyane, ni heza, haratoshye, haratekanye kandi hari isuku.’’

Ahmed wo mu Misiri we yagize ati ‘‘Ni ikimenyetso cyiza gitanga ikaze mu gihugu ko amarembo akinguye ku Banyafurika bose n’abandi. Twe twifuza ko n’ibindi bihugu byabyoroshya bigakuraho ikiguzi cya Viza tukisanzura aho dushaka hose tukagerayo.’

Mu 2018, u Rwanda rwasuwe n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 mu gihe iyi mibare yageze kuri miliyoni n’ibihumbi 600 mu 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger