Mu mashushoUtuntu Nutundi

Guterwa inda ku batarageza imyaka 18, kimwe mu bihangayikishije ababyeyi.

Gutwita kw’abangavu ni kimwe mu bibazo bimaze kugaragara ko bigenda byiyongera mu duce dutandukanye mu Rwanda, ndetse bikaba biri guhagurukirwa na Leta mu buryo bw’umwihariko, kuko ari ikibazo gihangayikishije ababyeyi, n’igihugu muri rusange.

Mu gihe cyashize wasangaga gutwara inda ku mukobwa uwo ari we wese, bimuhindura igicibwa, umubonye wese akamwita ikirara cyangwa icyomanzi. Kuri ubu rero hari ingero nyinshi zimaze kugaragaza ko hari abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure, baterwa inda n’abasore cyangwa abagabo bivuye mu kubashuka.

Abakobwa bari munsi y’imyaka 18, abenshi usanga bakiri no mu mashuri, ni kenshi usanga bashukwa n’abarimu,  cyangwa se abasore n’abagabo bo hanze y’ishuri, bakabasambanya, rimwe na rimwe  bakabatera inda.

Iki ni ikibazo gihangayikishije cyane cyane ababyeyi n’abarezi, kuko bitoroshye kumenya aho umwana yatwariye inda  mu gihe atamuvuze. Ikindi nuko hari imiryango usanga ihisha ko umwana yatewe inda, ibi bigatuma hatabaho gukurikirana uwabikoze ngo abiryozwe hakurikijwe amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger