Imyidagaduro

Green Hills Academy izaba iri muri Rwanda Konnect Gala , dore ibyamamare bizitabira iki gitaramo naho wasanga amatike

Itsinda ry’ababyinnyi biga muri Green Hills Academy rizasusurutsa abizatabira igitaramo cyateguwe na Rwanda Update kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 ukuboza 2017.

Iki ni igitaramo cyiswe Rwanda Konnect Gala   kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground), muri iki gitaramo itsinda ry’abanyeshuri babyina biga muri Green Hills Academy rizasusurutsa abazitabira iki gitaramo bafatanyije n’umunyabigwi mu muziki w’Urwanda, Cecile Kayirebwa aho bazaba bamufasha mu mbyino z’indirimbo ze dore ko iki gitaramo kizaba kirimo kuririmba amajwi y’umwimerere (live).

Iki gitaramo kandi kizaragaragaramo Kidumu Kibido  dore ko abicishije kuri twitter ye yatangaje ko yiteguye kuza kongera gushimisha Abanyarwanda muri iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wagatanu guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba .

Iki gitaramo gifite intego yo guhuza Abanyarwanda ndetse n’inshuti muri rusange kuko Kayirebwa Cécile, umuririmbyi w’inararibonye  na Kidum uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, bazatarama mu muhuro w’Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora binyuze mu gitaramo “Rwanda Konnect Gala”.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground  bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi [10,000frw] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi makumyabiri [20,000frw] mu myanya y’icyubahiro hakaba hazaba hari n’ameza y’icyubahiro yateguriwe abantu umunani bifuza kwicarana bakishyura ibihumbi magana abiri [200 000 frw]. Ushaka kugura itike wahamagara +250780657231 ubundi bakaguha ibisobanuro by’uburyo wabonamo itike. Amatike ukaba wanayasanga muri Monaco cosmetic ikorera muri T2000 no muri  Simba supermarket

Kidumu ubwo aheruka i Kigali yakuriwe ingofero
Cecile Kayirebwa azafatanya n’itsinda ryababyinnyi rya Green Hill Academy
Abanyamakuru ba Radio 10 bazaba bahari
Green Hills bazaba bafasha Cecile Kayirebwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger