Amakuru

Gicumbi: Abagabo barwanye umwe ahasiga ubuzima

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyagakiza mu Kagari ka Ruhondo mu Murenge wa Ruvune ho mu Karere ka Gicumbi aho abagabo babiri bari basanzwe ari abaturanyi, barwanye bikaza kuviramo umwe gupfa.

Umugabo witwa Habiyaremye Jean de Dieu akurikiranyweho kwica mugenzi we witwa Singirankabo Claver w’imyaka 34 y’amavuko, uyu nyakwigendera yapfuye mu ijororyo kuwa gatandatu tariki ya 21 Kanam 2021 ubwo barimo barwana na mugenzi we bapfa ko basuzugurana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko abarwanye bajyaga basuzugurana bikaba byaviriyemo umwe urupfu.

Ati: “Barwanye saa tatu z’ijoro umwe avuye ahantu hari habereye ubukwe undi bivugwa ko yaravuye kunywa inzoga ahantu tutabashije kumenya, bikaba binavugwa ko kuba bararwanye byasembuwe no kuba bajyaga basuzugurana.”

Ngezahumuremyi Kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bahise bajya mu mudugudu aba bombi babarizwamo kugirango bamenye amakuru yimbitse.

Anakomeza avuga ko bafatanyije n’inzego zibanze bakomeje kugenda bigisha abantu babakangurira kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo abafitanye ibibazo bakajya bagana ubuyobozi bukabafasha.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger