AmakuruImikino

Ghana yeretse u Rwanda ko hari byinshi rugomba kwiga muri Rugby irutsinda 57-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby yahawe isomo rikomeye n’iya Ghana, nyuma yo kuyitsinda ibitego 57-0, mu irushanwa rya  Africa Bronze Cup 2018 riri kubera i Accra muri Ghana.

Iri rushanwa riri kubera mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana ryitabiriwe n’ibihugu bine birimo Ghana yaryakiriye, Lesotho, u Rwanda ndetse n’ibirwa bya Maurice.

Mu mukino ufungura iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda yeretswe na Ghana ko iciriritse cyane, iyitsinda ibitego 29 mu gice cya mbere cy’umukino, mu cya kabiri iyongera 32 ku busa, byose hamwe biba 57-0 bw’u Rwanda.

Mu wundi mukino wabaye, Ibirwa bya Maurice byatsinze ibitego 49 kuri 16 bya Lesotho.

African Bronze Cup 2018 izasozwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru hakinwa umukino wa nyuma ku makipe azaba yashoboye kwitwara neza kurusha andi, mu gihe abiri ya nyuma azahurira mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe izaba yegukanye iki gikombe izahita ibona tike yo kwitabira imikino ya Rugby Africa Silver Cup 2019 izaba mu mwaka utaha.

Abasore b’amakipe yombi basohoka mu rwambariro.
Dore mu kibuga uko byari byifashe.
Ndebera nk’uyu musore wa Ghana wambaye nimero 9!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger